Print

Sobanukirwa ibintu 5 bitangaje bisigaye bikurura abakobwa benshi ku bahungu muri iyi minsi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 March 2022 Yasuwe: 1451

N’ubwo bisanzwe bizwi ko buri wese agira ibyo akunda bitandukanye n’iby’abandi, hari bimwe mu bintu bigaragara ko ari iby’ibanze ku musore w’umunyarwanda ngo akundwe n’abakobwa, ndetse bifuze ko banarushingana bakibanira akaramata.

1. Kuba umusore afite akazi

Nk’uko benshi mu nkumi babivuga bati umugabo akwiye kuba umutware w’urugo kandi akaba anafite ubushobozi bwo kurutunga, n’ubwo n’umufasha we aba agomba kumufasha ariko ngo “Nta Je t’aime inzara igutema amara”. burya nta mukobwa wakwifuza kubana n’umusore nawe ubwe nta buzima yifitiye. Akazi rero cyangwa aho akura nicyo cyumvikana aho.

2. Ubunyangamugayo no kwiyubaha

N’ubwo umusore yatunga ibya Mirenge burya iyo ari umunyamanyanga, ari umusambanyi, agira umwanda cyangwa atazi kwiyitaho nko mu myambarire, ibyo byose bituma nta nkumi imwifuzaho ko yayibera umugabo. Bivuga rero ko umusore ugaragara neza kandi wiyubaha, ariwe nzozi z’umukobwa wifuza uwo barushingana.

3. Imibanire no gusabana n’abandi

Nta gushidikanya ko umusore uzi kuganira, gusetsa no gukora utundi tuntu dushimisha benshi akundwa n’abakobwa batari bake. Ibi kandi niho hanagaragara imitoma no kuryoshyaryoshya mu magambo, bityo umukobwa akabonamo umusore nk’uwashobora gutetesha no gususurutsa urugo rugahoramo akanyamuneza.

4. Kuba umuntu uzi gufata ibyemezo no gushyira mu gaciro

Nk’uko umugabo ari umutware w’urugo, ni ngombwa ko agira ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo no kuba ashyira mu gaciro ku buryo ashyira buri kintu mu mwanya wacyo, akagira gahunda kandi akagaragaza ibitekerezo byateza urugo imbere. Burya kandi ngo no kugira igitsure kidakabije ku mugabo, abakobwa/abagore batari bake barabikunda.

5. Kugira inzu yo kubamo

Iki cyo gikunze kugaragara ku basore bo mu byaro hirya no hino mu Rwanda hose. Ku nkumi zitari izo mu mujyi, kugira inzu nicyo cy’ibanze ku musore wifuza ku rushinga kuko binamenyerewe ko buri wese aba mu nzu ye, bitandukanye no mu mujyi aho usanga abenshi bibera mu nzu bakodesha. Gusa no mu mijyi cyane cyane iyo mu ntara, abakobwa benshi ntibishimira kuba babana n’umusore udafite inzu, bakajya bahora babunza akarago.

Gusa ku bo mu mijyi ikomeye hano mu Rwanda nko mu mujyi wa Kigali, ho icy’ingenzi ni ukuba umusore afite akazi kuburyo afite ubushobozi bwo gukodesha inzu yo kubamo n’ubwo nyine ku bafite inzu zabo bwite biba ari akarusho.

Refe:elcream.com


Comments

Denis 7 March 2022

Ahubwo iyo icya 5 ukigira icya 1, ubundi wenda 1 igakurikiraho nahubundi iyo wifitiye inzu yawe nicyo baba bashaka