Print

Umugabo yagiye kwiyahurira ku ishuri yizeho nyuma yo kumara igihe yarabuze akazi asiga urwandiko rubabaje

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 March 2022 Yasuwe: 1448

Ku wa Gatanu, Brian Wetaka wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 muri Chemical Engineering, yasubiye ahaherereye ibyumba by’amashuri yahoze yigamo maze ariyahura.

Brian Wetaka wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 muri Chemical Engineering, yasubiye ahaherereye ibyumba by’amashuri yahoze yigamo maze ariyahura.
Abashinzwe umutekano wa Kaminuza ya Kyambogo bavuze ko, nyakwigendera yasize yanditseho urwandiko mbere yo kwiyahura agira ati; “Nahisemo guhagarika ubuzima bwanjye kubera imihangayiko.”

Umuvugizi wa Polisi wungirije muri Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko urwandiko rwerekanwe mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje.

ASP Owoyesigyire yagize ati: “Umurambo wa Wetaka wabonwe n’ushinzwe umutekano wigenga mu nyubako ya “Engineering” muri Kaminuza ya Kyambogo. Umurambo waje gukurwaho ujyanwa mu buruhukiro bw’umujyi muri Mulago kugira ngo hakorwe ibizamini.”

Abavandimwe ba Wetaka baganiriye n’umunyamakuru bavuze ko nyuma yo kurangiza amashuri, yizeye ko azahita abona akazi ariko bikananirana, bikaba byaramuhangayikishije.

Nk’uko imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe igenamigambi (NPA) ibigaragaza, buri mwaka abantu 700.000 binjira ku isoko ry’umurimo hatitawe ku mpamyabumenyi ariko 90.000 muri bo ni bo babona akazi muri Uganda.