Print

ADEPR yimitse Umushumba Mukuru wayo mushya n’umwungirije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2022 Yasuwe: 1281

Kuri iki cyumweru Itorero ry’ADEPR ryimitse umushumba mukuru mushya, Ndayiyeze Isaie n’umwungirije, Rutagarama Eugene, barahirira inshingano zo gukomeza kuyobora umukumbi w’Imana mu Itorero ADEPR.

Aba bombi banasengewe by’umwihariko kugira ngo Imana ibashoboze muri uwo murimo,mu muhango wayobowe na Bishop Batenzi David.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney,wari witabiriye uyu muhango, akaba yasabye abayoboke b’iri torero kwirinda ababaca intege Kandi bagashyigikira ubuyobozi bushya.

Nyuma yo kurahira, aba bayobozi batangaje ko bashyize imbaraaga mu gukorera hamwe hagamijwe guhangana n’ibibazo by’ingutu iri torero ryanyuzemo, birimo n’imicungire mibi y’umutungo.

Abayoboke b’iri torero bishimiye kubona abayobozi bashya bimitswe ndetse babasaba gukorera hamwe kandi bagacunga neza umutungo wabo kugira ngo iri torero rigere ku ntego zaryo.

Umushumba mukuru mushya w’iritorero, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe no kunoza imicungire y’umutungo muri iri torero hagamijwe gufasha abayoboke baryo kugira imibereho myiza n’abanyarwanda muri rusange.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayoboke b’iri torero gushyigikira abayobozi bashya kandi n’aba bayobozi bagashyira imbaraga mu kunga ubumwe, ndetse no kubaka Itorero rishingiye kundangagaciro nyarwanda banirinda ababaca intege mu iterambere ry’abo n’iry’umuturage muri rusange.

Itorero rya ADEPR rigiye kumara imyaka 82 rigeze mu Rwanda, kuri ubu rifte abayoboke basaga miliyoni 2 rikaba rigira uruhare mu iterambere ry’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi ndetse no guhangana n’ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.