Print

Reba urutonde rushya rw’ibyamamare/kazi 10 byinjiza agatubutse kuri Instagram

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 March 2022 Yasuwe: 1903

Instagram rumwe mu mbuga nkoranyambaga zizwi cyane zikoreshwa n’abacuruzi kugira ngo bahuze n’ababugura. Nirwo rubuga rukunzwe cyane n’abantu benshi bamamaza ibicuruzwa, hamwe nabantu benshi bafite imyanya itandukanye kandi igaragara buri munsi.

Nk’uko ibivuga, umukinnyi wa ,Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United niwe muntu ukurikir Influencermarketinghubanwa cyane kurubuga rukunzwe cyane rwa Instagram hamwe n’abamukurikira(followers) bagera kuri miliyoni 409, ninawe winjiza agatubutse cyane kuri uru rubuga.

Cristiano Ronaldo ukurikirwa na bagera kuri miyoni 40 kugeza ubu yinjiza nibura hagati $619,497 - $1M kuri buri butumwa bwamamaza anyuza ku rubuga rwe rwa Instagram.

View this post on Instagram

A post shared by Cristiano Ronaldo (@cristiano)

Icyamamare Dwayne Johnson uzwi cyane nka The Rock, umukinnyi wa filimi akaba icyamamare mu mikino njyarugamba nko gukirana, kuri ubu ni we ukurikirana na Cristiano Ronaldo mubayoboye urutonde rw’abinjiza amadorari menshi ku butumwa ashyira ku rubuga rwe rwa Instagram.

View this post on Instagram

A post shared by therock (@therock)

The Rock ukunzwe n’abatari bacye, aho akurikirwa n’abasaga miliyoni 302 , kugeza ubu yinjiza nibura hagati ya $504,790 - $841,317 kuri buri butumwa bwamamaza anyuza ku rubuga rwe rwa Instagram.

The Rock yamenyekanye cyane nk’umukinnyi ukina imikino njyarugamba (Wrestling). Nyuma yaje guhindura umwuga ajya mu gukina filimi, ari byo byamugize icyamamare kugeza na n’ubu. Zimwe muri filimi yagaragayemo, twavuga nka Fast and Furious, Rampage, Jumanji Welcome to the Jungle n’iziindi nyinshi zatumye mu mwaka 2018, atorwa nk’umugabo ukurura abagore kurusha abandi ku isi.

Urutonde rw’ibyamamare10 by’injiza akayabo bibikesha Instagram
1. Cristiano Ronaldo ukurikirwa na milioni 403 yinjiza hagati ya $619,497 - $1M
2. Dwayne Johnson “The Rock,” akurikirwa na miliyoni yinjiza hagati ya $504,790 - $841,317
3. Ariana Grande akurikirwa na miliyoni 298 yinjiza hagati ya $500,077 - $833,461
4. Kylie Jenner akurikirwa na miliyoni 316 yinjiza hagati ya $491,789 - $819,648
5. Selena Gomez akurikirwa na miliyoni 301 yinjiza hagati ya $483,972 - $806,620
6. Kim Kardashian akurikirwa na miliyoni 290 yinjiza hagati ya $469,076 - $781,793
7. Leo Messi akurikirwa na miliyoni 310 yinjiza hagati ya $459,340 - $765,567
8. Beyonce Knowles akurikirwa na miliyoni 241 yinjiza hagati ya $383,813 - $639,689
9. Justin Bieber akurikirwa na miliyoni 223 yinjiza hagati ya $363,471 - $605,786
10. Kendall Jenner akurikirwa na miliyoni 222 yinjiza hagati ya $345,944 - $576,574.

Refe: Influencermarketinghub.com