Print

Ihere ijisho amafoto yaranze ubukwe bwa myugariro wa Police Fc bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 March 2022 Yasuwe: 2639

Myugariro w’ikipe ya Police FC, Rutanga Eric yakoze ubukwe na Umunyana Shamsi Sultan bari bamaze igihe babana, ni ubukwe bwatashywe n’ibyamare bitandukanye.

Ubukwe bw’aba bombi bwari bwakomeje kugenda busubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus aho bwagombaga kuba tariki ya 25 Ukuboza 2021, bwashyize burataha.

Bwabaye ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022 aho habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gushyingirwa kuko indi mihango yose yabaye.

Mu gitondo habaye gusaba no gukwa aho byabereye kuri Queen Land Park i Kanombe ni naho abatumiwe bakiriwe.

Ni umuhango witabiriwe na bamwe mu bakinnyi bagenzi be bakinanye n’abandi bantu bamenyerewe muri Siporo no muri muzika.

Yari agaragiwe n’umunyamakuru David Bayingana (yari Parrain), yambariwe n’abakinnyi barimo Nshuti Innocent wa APR FC, Biramahire Abeddy wa AS Kigali na Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports.

Umuhanzi Yverry wari wamwambariye mu gusaba, yaje kuririmba muri recption (kwiyakira).

Inshuti magara ya Rutanga Eric, Yvan Buravani na we yatshye ubu bukwe, yaje kuvuga ko mbere yo kuba umuhanzi yari umukinnyi akinana na Rutanga ariko bajyana no kuririmba, gusa ngo ntazi uko yaje kureka kuririmba.

Yamusabye kuririmbira umugore we agace gato k’indirimbo ye, maze aririmba agace gato k’indirimbo ye "Oya" abari muri salle bakomerezaho.

Yvan Buravani yahise na we akomerezaho asusurutsa abari aho mu ndirimbo zitandukanye.

Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Basanzwe babana nk’umugabo n’umugore ndetse bafite umwana w’imfura w’umukobwa, Isimbi Taalian.

Rutanga Eric akinira Police FC kuva mu mpeshyi ya 2020 aho yayigezemo avuye muri Rayon Sports mu gihe yamenyekanye akinira APR FC yakuriyemo.