Print

Uburundi bwatangaje impamvu butafunguye umupaka ubuhuza n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2022 Yasuwe: 5318

Igihugu cy’Uburundi cyavuze ko kugeza ubu kitarafata umwanzuro wo gufungura imipaka gihana n’u Rwanda ariyo mpamvu abashatse kwambuka umupaka wa Nemba batabyemerewe uyu munsi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburundi yabitangarije i Bujumbura kuri uyu wa mbere.

Ku mipaka itandukanye nka Gisenyi-Nemba nta rujya n’uruza ruhari nkuko Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza.

Uburundi bwangiye abanyarwanda bari batahutse mu gihugu cyabo kwambuka umupaka.

U Rwanda ku wa gatanu ni ho rwatangaje ko rwuguruye imipaka yo ku butaka ruhana n’ibihugu bituranye.

Ku ruhande rw’u Rwanda abakozi bari bamaze kwitegura kuko n’urubyiruko rw’abakorerabushake rufasha abantu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 rwahageze kuri uyu wa Mbere.


Comments

John 8 March 2022

Iyo nkuru ko ivuga ngo uburundi bwatangaje impamvu butafunguye umupaka umuntu wayandutse asomye iyo nkuru arabona hari ahanditse impamvu batavunguye umupaka?

Muraduhamije pe