Print

Rose Muhando yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 7 March 2022 Yasuwe: 780

Ni igitaramo abantu bari bategerezanyije amatsiko menshi cyane ko uyu muhanzi nubwo imyaka igenda yicuma, agikora mu nganzo mu ijwi ry’umwimerere agafasha imitima y’abakunda indirimbo ze.

Ikindi cyatumye iki gitaramo gisa n’ikinyotewe, ni icya mbere kuva Covid-19 yagera mu Rwanda cyahuje abaramyi bakomeye bo mu Rwanda.


Ni igitaramo cyabereye ku i Rebero ahazwi nko kuri Canal Olympia ahasanzwe hateranira ibitaramo binyuranye.

Nyuma y’uko umuraperi MD yari amaze kuririmba, Rose Muhando yahise ahabwa umwanya agaragarizwa urukundo n’abitabiriye iki gitaramo.

Uyu mugore umaze imyaka 17 mu muziki, yashimiye Imana n’abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bakunda ibihangano bye ndetse no kumushyigikira mu murimo wo kuririmba.

Yaserutse mu ndirimbo, abanza kumvisha abanyarwanda ijwi rye ry’umwimerere.

Abari aho nabo nabo babanje gutuza bose ngo bumve koko ijwi ry’uyu mugore wamenyekanye mu ndirimbo ziruhura imitima ya benshi.

Yaririmbye indirimbo ze zakunze cyane mu myaka myinshi ishize zirimo Ndivyo Ulivyo, Utamu wa Yesu, Nibebe, Pereka kwa Yesu, Jipange Sawa Sawa, Shikilia n’izindi zitandukanye.

Mu Ijambo rye rigufi yafashe ari ku ruhimbi, Rose Muhando yatangaje ko afite ibyishimo bikomeje cyane kubera ko ari mu Rwanda ari naho mama umubyara yavukiye, bityo ko ari mu rugo.

Yavuze ko hagiye havugwa byinshi kuri we ariko ko Imana yatangije Umurimo kuri we n’ubu igikomeje kumufasha kandi biri kugenda neza.

Yaririmbye n’ikorasi iri mu Kinyarwanda igira iti “Iyo Mana dusenga irakomeye, Ni Imana itabura guseruka, Ni Imana yumva amasengesho iyo Mana dusenga irakomeye.”

Rose Muhando yasezeranyije abanyarwanda ko agomba kuzagaruka ndetse nabo abasaba ko bakomeza kumushyigikira.

Yashimiye kandi Théo Bosebabireba wabaye Inshuti ye nziza guhera mu 2008 kandi ko yamufashije mu kugeza indirimbo ze ku banyarwanda.

Yasabiye abaririmbyi b’Abanyarwanda ko Imana yabafasha nabo bagakomeza kwaguka mu buryo bw’imiririmbire bityo n’ubutumwa batanga bukagera kuri benshi.

Rose Muhando yamaze kuririmba hakiri abahanzi b’Abanyarwanda batararimba barimo Israel Mbonyi, Tonzi, Théo Bosebabireba, Serge Iyamuremye, James na Daniella n’abandi.

Ubwo Eddy Kamoso wari Umuyobozi w’igitaramo yahamagagaraga Theo Bosebabireba, abacuranzi banze kuzamuka ngo bacurange bituma igitaramo gihita gihagarara.

Nyuma y’iminota isaga 50 yari ishize abacuranzi banze kuza ku rubyiniro, igitaramo cyongeye gusubukurwa. Bivugwa ko abacuranzi bari banze kuko hari amafaranga batishyuwe bityo bagasaba ko babanza kwishyurwa kugira ngo bakomeze.

Aline Gahongayire niwe wahise akomeza gutaramira abantu mbarwa bari basigaye kuko abenshi bari bamaze gutaha.