Print

Umunyamakuru Jado Max yagarutse gukorera kuri Kiss Fm mukiganiro cya Kiss Drive hamwe na Cyuzuzo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 March 2022 Yasuwe: 1280

Jado Max Ari gukora mu kiganiro gikundwa na benshi cya KISS Drive aho azajya akorana na Cyuzuzo buri minsi y’imibyizi kuva saa kumi kugera saa kumi n’imwe.

Mbere Jado Max yakoraga amakuru y’imikino ariko akaba anafite ubumenyi mu bijyanye n’imyidagaduro.

Ikiganiro cya The Evenings Cyuzuzo yakoragamo kizagumamo Keza Joannah afatanyije na Joy Mignone wamenyekanye cyane mu makuru y’ubukungu n’ubucuruzi.

KISS FM ni Radio izwiho kugira ibiganiro byiza bikurura urubyiruko n’abakuze ndetse ikagira umwihariko wo gucuranga indirimbo zigezweho.

Yegukanye ibihembo bitandukanye nka Radio ikunzwe, igiheruka ni icyatanzwe na RGB mu mwaka ushize wa 2021 aho byemejwe ko ari yo Radio ikunzwe kurusha izindi mu zigenga.


Jado Max yagarutse mukiganiro cya Kiss Drive kuri Kiss Fm.