Print

Habayemo igisa n’imyigaragabyo ! Menya udushya tutamenyekanye twaranze igitaramo cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 March 2022 Yasuwe: 882

.

Iki gitaramo byari byitezwe ko gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba cyatangiye hafi saa mbiri n’igice z’ijoro.

Abahanzi bose bari bahuriye mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live uvanyemo Tonzi wari wikuyemo hakiri kare ni bo byari byitezwe ko baririmba.

Gusa bose ntabwo babashije kuririmba bitewe n’amasaha ndetse hari n’aho cyageze kirahagarara bitewe n’igisa n’imyigaragambyo yakibayemo abacuranzi bakanga gukomeza akazi.

Isubikwa ry’igitaramo iminota igera kuri 50

Igitaramo cya Rwanda Gospel Star Live cyasubitswe ikitaraganya, kubera ibibazo by’amafaranga atari yishyuwe abacuranzi, cyongera gusubukurwa nyuma y’iminota 50 ubwo bari bamaze kwishyurwa.

Ku isaha ya 22:12 ubwo basabaga umuhanzi Theo Bosebabireba kujya ku rubyiniro ntibyabashije gukunda kuko abacuranzi banze kujya ku rubyiniro.

Bakomeje gutsimbara bavuga ko batari bwongere gucuranga batarishyurwa, kugera ubwo bishyuwe hashize iminota 50 yose, ndetse abantu benshi bari bamaze kugenda, hasigaye mbarwa.

Ku isaha ya saa 23:02 ariko Aline Gahongayire wari umaze kurira [wagaragaye yarize nyuma y’ibiganiro yagiranye n’abateguye iki gitaramo], yazamutse ku rubyiniro aririmbira abantu bacye bari basigaye.

Habaye ibisa n’imyigaragambyo

Ubwo iki gitaramo cyari kgeze hagati, Rose Muhando akiva ku rubyiniro abacuranzi bahise bava ku rubyiniro bitangira kuvugwa ko bigaragambije, ko batongera kuvuza ibyuma batishyuwe amafaranga yose bari baremerewe.

Umwe mu bacuranzi bo muri ‘Band’ yafashaga abahanzi twaganiriye nyuma y’igisa n’imyigaragambyo bakoze, yavuze ko abantu babibitiriye nyamara atari bo babiteye.

Ati “Ntabwo ari twe, hari abantu benshi bishyuzaga, harimo abaririmbyi bafasha abahanzi, ab’ibyuma (sound system), n’abandi benshi. Natwe twabibonye gutyo ahubwo mwatubariza tukamenya icyabaye.”

Icyakora uyu mucuranzi ntiyigeze ahakana ko nabo bari bafite ikibazo cy’amafaranga bishyuzaga.

Ikindi yagarutseho ni uko igitaramo cyarangiye bishyuwe amafaranga yose bari basigawemo.

Ku rundi ruhande ariko uyu mucuranzi ntavuga rumwe na Nzizera wateguye iki gitaramo kuko we ahamya ko igitaramo cyahagaritswe n’abacuranzi bari bigaragambije.

Ati “Ubanza hari habayeho akagambane, abantu twari twumvikanye ko mbaha icya kabiri cy’ayo twumvikanye andi nkayabaha nyuma y’igitaramo. Nyuma ya Rose Muhando rero bahise bava ku rubyiniro bavuga ko bashaka amafaranga yabo yose.”

Nzizera yavuze ko ubwo abacuranzi bigaragambyaga n’abaririmbyi bafasha abahanzi ku rubyiniro bahise baboneraho nabo barishyuza.

Ati “Nagombaga guha abacuranzi miliyoni 1,5Frw, guhita nyashaka aho mu minota mike nari mfite ntabwo byari byoroshye ariko ndashima Imana ko byabayeho bose bakishyurwa kandi igikorwa kikarangira amahoro.”

Nzizera yavuze ko ibyo kuvuga ko hari abandi bishyuzaga bigatuma igitaramo gihagarara ari ukubeshya, ko n’abo babikoze ahanini bameze nk’abari batumwe ngo bamwangirize igikorwa.

Abajijwe niba bitamuciye intege yagize ati “Ahubwo ubu nibwo tuje, dufite byinshi byo gukora. Simpakanye ko hari ibitaragenze neza ariko byatubereye isomo ku buryo ubutaha bizagenda neza kuruta ibyahise.”

Iby’akanama nkemurampaka kasezeye ku munota wa nyuma, Nzizera yavuze ko ho nta kibazo babibonyemo kuko ari ibintu baganiriyeho ndetse byagiye kumenyekana barabiganiriyeho.

Ati “Hari ibintu tutumvikanyeho, ntabwo bari basobanukiwe neza n’igikorwa cyacu bituma basezera kandi rwose ni ibintu twumvikanye, bo rero nta kibazo mbafiteho.”

Israel Mbonyi yahize abandi

Rasta Jay yahembwe ibihumbi 500 Frw nk’Umuhanzi uri kuzamuka neza mu muziki, Gisubizo Ministries babaye aba gatatu bahembwa miliyoni 1 Frw, Aline Gahongayire wabaye uwa kabiri yahawe miliyoni 2 Frw mu gihe Israel Mbonyi yegukanye Miliyoni 7 Frw.

Israel Mbonyi yasabye imbabazi mu izina ry’abahanzi bagenzi be ku mbogamizi zagiye ziboneka zanatumye iki gitaramo kitagenda neza.

Ati “Ndasaba imbabazi mu izina ry’abahanzi bose, abantu baguze amatike bari bakeneye kutwumva turi kuririmba ariko abenshi batashye batatwumvise, nubwo ntawantumye ariko mbasabye imbabazi kuko abishyuye amatike yabo ntibatubone batashye batanezerewe.”

Yakomeje agira ati “Ibihembo ndabishimye kandi ndanezerewe, ntabwo ari njye wakoze cyane kurusha abandi ariko kuba ari njyewe batoye ndanezerewe cyane.”

Yatangaje ko mu gihe cya vuba afite igitaramo cyo gutangaza ku mugaragaro Album ebyiri afite ariko zitaratangazwa.

Uko igitaramo cyagenze

Kingdom of God Ministries niyo yabimburiye abandi kugera ku rubyiniro, iririmba indirimbo eshatu harimo Iyerekane Mana, Uri mwiza na Nzamuhimbaza.

Yakurikiwe na Gisubizo Ministries yaserutse mu ndirimbo zirimo Ushimwe Mwami, Ebenezer, Akira Indirimbo ndetse n’indirimbo zakoze ku mutima abitabiriye igiterane bakurikirwa na Rita Josh

Nyuma y’uko umuraperi MD yari amaze kuririmba, mu buryo butunguranye Rose Muhando wagaragarijwe urukundo na bake bari bitabiriye iki gitaramo yageze ku rubyiniro.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka myinshi ishize zirimo Ndivyo Ulivio na Utamu wa Yesu, Pereka kwa Yesu, Jipange sawa sawa na Shikilia

Rose Muhando watangaje ko afite ibyishimo bikomeye byo kuba ari mu Rwanda kuko ariho umwe mu babyeyi be yavukiye, yahise ahishura ko ari kwiyumva nk’uri mu rugo.

Yavuze ko hagiye havugwa byinshi kuri we ariko ko Imana yatangije umurimo kuri we n’ubu igikomeje kumufasha kandi biri kugenda neza

Yaririmbye n’ikorasi iri mu kinyarwanda igira iti “Iyo Mana dusenga irakomeye.”

Rose Muhando yagombaga gukurikirwa na Theo Bosebabireba, ariko ahamagawe abacuranzi banga gumokeza akazi kabo.

Ubwo bake bari basigaye ahabereye iki gitaramo bari bari kwibaza ibigomba gukurikiraho, hagati yo gutaha no gukomeza, Aline Gahongayire ni we wahise aseruka ku rubyiniro, aririmba indirimbo ye ikunzwe muri iyi minsi Ndanyuzwe.

Yakurikiwe na Gaby Kamanzi waririmbye izirimo ‘Day by Day’ n’iyitwa Amahoro, yakurikiwe n’uwitwa Frank.

Theo Bosebabireba yahawe umwanya wo guhimbaza Imana saa 11:44, yaririmbye indirimbo ze za kera zirimo iyitwa Soko Imara inyota, Ikigeragezo, Kubita Utababarira na Bosebabireba yitiriwe.

Hakurikiyeho Serge Iyamuremye waririmbye indirimbo ze zakunzwe akurikirwa na Israel Mbonyi wahawe umwanya saa 12:05.

Yaririmbye Baho, Mbwira, Karame ,Icyambu ndetse na Hari Ubuzima.

Nyuma yo gusoza abaririmbyi bose bose bahise bahurira mu ndirimbo imwe ya Mbonyi yitwa Hari Impamvu barayifatanya ari nayo yasoje igitaramo cy’indirimbo.

Hari bamwe mu bahanzi bari bari muri iki gikorwa ariko batagaragaye ku rubyiniro barimo ‘James na Danilla na Gisele Precious’.