Print

Alliah Cool yemereye ubufasha umugore uba mubuzima bugoye –Kumunsi mukuru w’abagore

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 March 2022 Yasuwe: 908

Uyu mukobwa yabivugiye mu gikorwa Isimbi aheruka gukora cyo kungurana ibitekerezo n’abagore bagenzi be, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022 muri Onomo Hotel.

Mukanoheli yavuze ko yakuze nabi kubera ko atigeze arerwa n’ababyeyi be bombi, kuko batandukanye akiri muto we na musaza we.

Ati “Ntabwo twakunze n’ababyeyi kubera data yatandukanye na mama batandukanye mfite imyaka ine. Twakuriye mu miryango. Mama yafashe umwanzuro kuturera wenyine njye na musaza wanjye. Tugeze mu myaka dutangiye gukura araduta. Twasigaye mu buzima bubi.”

Yavuze ko kuva nyina yabata we na musaza we batangiye kubaho nabi baba mu nzu nto cyane, bagafashwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ati “Twabayeho nabi ha handi twicwa n’inzara. Mama akimara kugenda njye nk’umukobwa natangiye kubona isi, kubona abantu kuko bose siko badukundaga. Mu mudugudu nibo badufashaga. Twabaga Kacyiru, mu kazu gatoya cyane n’ubu iyo mbyibutse agahinda karanyica.”

Yongeyeho ati “Ako kazu iyo nshaka kwibuka ibyanjye njyayo. Nabonaga abandi bana babayeho neza nkavuga nti ‘njye nakoze iki?”

Uyu mukobwa avuga ko umurenge ariwo wabakuye muri ako kazu babagamo. Ngo uretse umurenge bagiye babona abantu babafasha bajya kwiga mu mashuri yisumbuye ariko ntiyabasha kuyarangiza.

Ati “Musaza wanjye yageze aho ajya mu gisirikare naho njye mu gihe nari ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mpitamo kuba ndetse ishuri. Ntabwo ari uko nangaga ishuri ahubwo nabonaga bigoye kubona amafaranga y’ishuri.”

Mukanoheli afite inzozi zo kuba icyamamare ndetse akazafasha ababayeho mu buzima nk’ubwo yabayeho.

Umukinnyi wa filime, Alliah Cool yavuze ko uyu mukobwa agiye kumubera umubyeyi akamufasha muri sinema ndetse avuga ko filime ye ikurikira agomba kumushakiramo ‘umwanya’ azakina.

Ati “Iyo ugiye gufasha umuntu umufasha ku kintu yiyumvamo. Nasanze afite inzozi zo kuba icyamamare muri sinema. Nzakoresha amahirwe mfite muri uwo mwuga kugira ngo inzozi ze zibe impamo. Nzagerageza filime ikurikira nzashyira hanze azagaragaremo.”

View this post on Instagram

A post shared by Amb.Isimbi Alliance (@amb.alliah_cool)

Iki gikorwa Alliah Cool yari yateguye uyu mukobwa yatangiyemo ubuhamya bwe, yavuze ko cyari kigamije guhuza abagore n’abakobwa.

Ati “Nk’umunyarwandakazi nifuje guhura n’abandi banyarwandakazi yaba abamaze kugira aho bagera n’abandi bacyishakisha kugira ngo duhane amakuru, atandukanye tunagirane inama.”

Ku wa 11 Gashyantare 2022, Alliah Cool ubarizwa mu kigo cy’Abanya-Nigeria, One Percent International MGT, yatangajwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador].

Iki gikorwa yakoze kuri uyu wa Mbere kikaba kiri mu mujyo w’ibyo ashaka gukora biri mu murongo wo gusakaza amahoro mu bantu.

Yavuze ko igikorwa yakoze kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n’abakobwa 59.