Print

Mu birori bibereye ijisho abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 Bizihirije umunsi w’Abagore i Rilima- AMAFOTO

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 9 March 2022 Yasuwe: 854

Iki gikorwa cyahuje abaturage bo mu bice bitandukanye by’aka Karere bishimira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bimaze kugerwaho n’abagore, by’umwihariko abatangiriye hasi cyane kuri ubu bakaba barigejeje ku iterambere n’imiryango yabo.

Muri iki gikorwa, abahatanira kuba Miss Rwanda 2022 bari muri bamwe mu bahawe umwanya wo gutanga impamyabumenyi ku bagore baterwa inkunga n’umushinga Fondazione Marcegaglia Onlus wabafashije kwiga kudoda imyambaro itandukanye ngo babe babihangamo imirimo ndetse ukaba wabageneye imashini bazinjirana muri uyu mwuga.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Depite Anonciata Mukarugwiza; Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard; Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba n’abandi batandukanye.

Depite Mukarugwiza mu ijambo rye yashimiye na ba Nyampinga baje kwifatanya n’abandi baturage mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Yongeyeho ati “Uyu munsi turebye ibimaze kugerwaho ni byinshi cyane, kuko umugore amaze kugira uruhare rugaragara mu guteza imbere igihugu n’umuryango, kandi umuryango uteye imbere kandi utekanye. Umugore wateye intambwe hagendewe kuri gahunda nshya y’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bufite politiki nziza yo kuzamura umugore mu kumva ko ashoboye, kandi akumva ko ibyo umugabo cyangwa umusore akora na we yabishobora, kandi bikagerwaho.

Ibyo byose byatumye hari byinshi bibasha kugerwaho nk’uko hirya no hino mugenda mubyibonera, kugira ngo habeho umuryango utekanye, habeho iterambere ku gihugu cyacu. Ni ukubera izo gahunda zitandukanye igihugu cyacu cyakomeje gushyiraho, n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.”

Uwimana Marlene wavuze mu izina rya bagenzi be bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko ubutumwa ba Nyampinga babafitiye ari ubwo gushishikariza abagore kubyaza umusaruro amahirwe bafite kuko bashoboye.

Yagize ati “Twifuje kubifuriza umunsi mwiza w’umugore ndetse tunashimira Leta yaduhaye uyu mwanya, igaha ijambo umugore, uyu munsi nkaba ndi hano ndi umwana w’umukobwa, hari ibikorwa byinshi byashyizweho kugira ngo dutere imbere, bikamanuka bikagera kuri ba bana twabonye babyina hano, bafite uburenganzira bwo kujya ku ishuri, bikagera ku mwana w’imyaka itanu, bafasha ababyeyi kugira ngo bamenye uburyo bwo kumugaburira neza, bikamanuka bikagera no ku mwana uvutse.”

Muri iki gikorwa abagore barindwi borojwe inka, abandi bahabwa imashini zizabafasha kwiteza imbere mu mwuga wo kudoda, abana bane batsinze mu masomo y’ubuganga bahabwa buruse zo kubafasha kuminuza n’ibindi bitandukanye byagiye bishyigikirwa n’Umuryango Fondazione Marcegaglia Onlus mu bufatanye n’Akarere ka Bugesera.

Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yashimiye Ubuyobozi bw’aka Karere uko igikorwa cyateguwe, ndetse bakaba barahisemo kuhizihiriza uyu munsi bitewe n’imyiteguro myiza ihari.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore muri uyu mwaka urizihizwa mu nsanganyamatsiko igira iti “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.