Print

Umukobwa wa Koffi Olomide yahawe umwanya ukomeye na UN

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2022 Yasuwe: 2670

Didi-Stone Olomide,umukobwa w’umuhanzi w’icyamamare,Koffi Olomide,yagizwe uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana(UNICEF) muri RDC.

Didi w’imyaka 22,ashinzwe gushishikariza abakobwa kwirinda gushaka batarageza imyaka y’ubukure.

Didi Stone Olomide ni umukobwa Koffi Olomide umunyabigwi mu muziki ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa, yabyaranye na Aliane Olomide. Yavukiye mu Bufaransa kuwa 19 Nyakanga 1999, akaba ari umunyamideli w’umufaransa ndetse n’umushabitsi.

Iteka ahorana imyambarire idasanzwe ikoze mu buryo bw’udushya n’insokozo yihariye. Yagiye asohoka mu binyamakuru bikomeye mu mideli birimo VOGUE.

Umuhate agira mu byo akora byose awuterwa na se kandi afatira urugero no kutagira ubwoba mu mwuga we kuri Rihanna.

Uyu mukobwa wa Koffi Olomide afite ubutunzi bubarirwa muri Miliyoni magana 500 na 800 Frw. Didi akaba kandi yaragiye anyura mu myiyereko mpuzamahanga inyuranye irimo iya VOGUE, L’Oreal Paris, This Summer…..