Print

Kiyovu Sports yahaye impano idasanzwe Abanyarwandakazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2022 Yasuwe: 1237

Umuryango wa Kiyovu Sports, wafashe icyemezo ko abagore bazitabira umukino uzahuza ikipe yabo na Etincelles ku cyumweru batazishyuzwa amafaranga yo kwinjira,mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’abagore uba ku ya 8 Werurwe.

Kiyovu Sports yemeje ko Abanyarwandakazi bazitabira uyu mukino basabwa kuba barikingije byibura inkingo 2 gusa ubundi icy’amafaranga yo kwinjira ntikibareba.

Kiyovu Sports ihabwa amahirwe yo kwegukana shampiyona uyu mwaka, iri ku mwanya wa 2 muri shampiyona aho inganya amanota 44 na APR FC ya mbere gusa APR FC izigamye ibitego 18 mu gihe Urucaca ruzigamye 15.

Kuri uyu wa Kabiri,nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1972 ariko mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 1975.

U Rwanda ni igihugu cy’intangarugero mu kubahiriza Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore haba muri Afurika no ku Isi muri rusange, kandi abagore bateye intambwe ikomeye mu kwinjira mu myanya ifatirwamo ibyemezo haba mu nzego za Leta no mu nzego z’abikorera. Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagera kuri 61% naho muri Guverinoma bakagera kuri 50%.