Print

Menya impamvu yateye Nkusi Lynda gusezera mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 March 2022 Yasuwe: 4654

Nkusi Lynda wari wambaye nomero 43 yari ahagarariye intara y’iburasirazuba yandikiye ibaruwa isezera abategura irushanwa rya Miss Rwanda avuga ko atakibashije gukomeza mubakobwa 20 kubw’impamvu ze bwite niz’umuryango.

Lynda yasezeye mugihe hari hasigaye iminsi 11 ngo Nyampinga w’uRwanda 2022 amenyekane aho yaramaze iminsi mu mwiherero urikubera muri Hotel La Plisse Nyamata ndetse akabaa yaragiye agaragara mubikorwa bitandukanyebyagiye bigaragaramo aba bakobwa aho igikorwa cyanyuma yagaragayemo cyabaye kuwa 8 Werurwe 2022 k’umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Munkuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda cyatangaje ko Lynda yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 afite n’irindi rushanwa yiyandikishijemo ry’abamurika imideri rizabera mugihugu cya Kenya muminsi iri imbere.

Cyatangaje ko kandi ari irushanwa rihemba amafaranga menshi ugereranyije n’ayo umukobwa ahabwa iyo yegukanye ikamba rya Miss Rwanda. kandi ko Nkusi Lynda yagiye mu mwiherero agikomeje ibiganiro n’abategura iri rushanwa kandi yaramaze kwemeza ko agomba kuryitabira.

Kivuga ko akimara kujya mu mwiherero abategura iri rushanwa bamushatse kuri Telephone bakamubura, ariko hari Telephone yari yarasize murugo na ’Email’ boherejeho ubutumwa bumumenyesha gahunda y’iri rushanwa.

Umwe mubagize umuryango we niwe wabonye ubwo butumwa, avuga ko yagerageje guhamagara abategura irushanwa rya Miss Rwanda mugihe kingana n’iminsi itatu kugirangu abwire Lynda iby’ubwo butumwa ariko ntibyakunda.

Nyuma baje kuvugana amubwira ko yabonye ubutumwa kuri Email bw’iryo rushanwa ryo muri Kenya, Nkusi Lynda avuga ko yari abizi ko iryo rushanwa rizaba mugihe kimwe n’irya Miss Rwanda.

Bivugwa ko kandi abo mumuryango wa Nkusi Lynda bicaye bakaganira bakemeza ko agomba gusezera irushanwa rya Miss Rwanda bitewe nuko batekereje bagasango ashobora kudatwara ikamba rya Miss Rwanda ntiyitabire n’iryo rushanwa ryo muri Kenya basanga n’uguhomba kabiri.

Umwe mumuryango wa Lynda Waganiriye n’Inyarwanda utifuje ko amazina ye agaragara yagize ati" Hari irushanwa yiyandikishijemo,kandi yari afite kujya muri Kenya muri iki cyumweru kigiye kuza guhatana, Kandi banze kumuha uruhushya. Baratekereje rero,baribaza bati ’Aramutse atitabiriye iryo muri Kenya ntagire n’ikamba yegukana muri Miss Rwanda byaba ari ikibazo. kandi ashobora kugerageza ayo mahirwe yo hanze.

Yakomeje avuga ko bagerageje gusaba abategura irushanwa rya Miss Rwanda uruhushya n’iyo rwaba urw’umunsi umwe kugirango abashe kwitabira iryo rushanwa ryo muri Kenya ariko bababwira ko bidashoboka bitewe n’amabwiriza irushanwa rigenderaho bababwiye ko ntawemerewe kurara hanze ngo agaruke mu mwiherero.

Yavuze kandi ko iri rushaanwa ririmo ibihembo byinshi, kuburyo kwitabira gusa bijyana n’amafaranga. Nkusi anafite irindi rushanwa azitabira muri Kamena 2022 rizabera mugihugu cya Tanzania. Bikekwa ko ari irya Miss Jungle International.

Skyfree International itegura Miss Jungle Internatinal ivuga ko umukobwa uzegukana ikamba atemererwa kwitabira irindi rushanwa.

Nkusi Lynda wari waritabiriye irushanwa rya Nyampinga wu’Rwanda 2021 avuga ko mubyatumye agaruka kwitabira Miss Rwanda 2022 yifuzaga kurenga aho yagarukiye muri 2021 ndetse yagira n’amahirwe yo kwegukana ikamba bikamufasha fgushyira umushinga we mubikorwa wo kubaka imbuga zikora nka Netflix ndetse na Youtube.

Nkusi Lynda agiye kwerekeza muri Kenya guhatanira ikamba

Lynda yasezeye Miss Rwanda 2022 kumpamvu ze bwite n’umuryango