Ni igitaramo kitabiriwe n’abantu bake bitewe n’imyanya mike y’abakwirwa aho cyabereye.
Uyu muhanzikazi waherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2019 yagaragaje inyota n’urukumbuzi yarafite ubwo yataramiraga abari bitabiriye icyo gitaramo.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Teta Diana yaririmbye indirimbo ziganjemo ize ndetse akanyuzamo akaririmba n’izindi ziri mu zikunzwe mu muziki nyarwanda.
Ageze hagati igitaramo, Teta Diana yahamagaye Jules Sentore ku rubyiniro bafatanya gususurutsa abantu mu muziki gakondo.
Kimwe mu bintu byatunguye abantu muri iki gitaramo ni umuzungu wari mu bakitabiriye wikojeje ku rubyiniro arashayaya karahava, bamwe bati burya n’abera batangiye kwiga umuco wacu.
Ibi ninabyo Teta Diana yabwiye IGIHE nyuma y’igitaramo. Ati “Byanshimishije kubona umuzungu ubyina Kinyarwanda, twamaze igihe kinini twiga iby’iwabo ariko igihe kirageze ngo nabo bige iby’iwacu kuko natwe dufite umuco mwiza.”
Teta Diana yahishuye ko nubwo muri iyi minsi afite imishinga myinshi, ariko ateganya no gukomeza gukora ibihangano byo kunezeza abakunzi be.
Teta Diana yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2019 mbere gato ya Covid-19. Muri iki gitaramo byitezwe ko azaririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ye yise ‘Iwanyu’, EP yise ‘Umugwegwe’ n’izindi.
Umuzungu yabyinyye atungura benshi
Teta Diana yongeye gususurutsa abakunzi be kumunsi mpuzamahanga w’umugore