Print

MC Murenzi yavuze aho yakuye umugeni we anashimira Meddy na K8 bamufashije kugera muri America

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 9 March 2022 Yasuwe: 1642

Mc Murenzi wagize uruhare rukomeye mukuzamura umuziki nyarwanda avuga ko bitari byoroshye kuba icyamamare atagucuranze cyane ko muri icyo gihe Radio nyinshi wasangaga zicuranga indirimbo zo hanze

Uyu mugabo uherutse kurushinga ndetse wanibarutse imfura ye mu minsi ishize, ari kubarizwa mu Rwanda mu biruhuko.

Yatangiye gukora kuri radio yiga mu mashuri yisumbuye
Munkuru dukesha IGIHE, MC Murenzi wamamaye mu kiganiro ‘Route 66’ cyamenyekanye cyane kuri Contact FM yagarutse ku buzima bwe yaba mu itangazamakuru, muri Amerika ndetse n’ubwo muri Canada aho atuye muri iyi minsi.

Avuga ko atangira gukora kuri radio mu 2005 yari umunyeshuri mumashuri yisumbuye yatangiye ari umukorerabushake udahembwa.

Iki gihe Murenzi yaharaniraga guteza imbere umuziki nyarwanda kuko radio zari zihari zari zikunze gucuranga indirimbo z’abanyamahanga.

Ati “Nyinshi wasangaga zicuranga ingande, izindi zigacuranga iziri mu Gifaransa. Twe twarwanaga n’uko n’abana b’Abanyarwanda bamenyekana.”

MC Murenzi ari mu banyamakuru b’imyidagaduro batangiranye na Contact FM mu 2005, ari mu bubatse izina kubera kumenyekanisha umuziki nyarwanda cyane ko icyo gihe abawukoraga batari benshi, na bake bari bahari bakaba batarabonaga umwanya uhagije mu bitangazamakuru.

Uyu mugabo ahamya ko mu myaka ye byari bigoye ko uba icyamamare atagucuranze kuri radio, kuko ariyo gusa yacurangaga cyane imiziki y’abahanzi bo mu Rwanda.

Icyakora bitewe n’uko yigaga, yigiriye inama yo kuzana mubyara we mu kiganiro kugira ngo bajye bagifatanya anamusigarireho mu gihe yagiye mu masomo.

uko niko ikiganiro ‘Route 66’ cyatangiye kumvikanamo abanyamakuru MC Murenzi na DJ Khaled.

MC Murenzi yahishuye ko ubwo Meddy na K8 bari bakigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aribo bagize igitekerezo cyo kumujyana

Ngo bakoze iyo bwabaga baramutumira, bamwuzuriza impapuro ndetse mu 2012 yerekeza kuri uyu mugabane agiye kwiga.

Ati “Mu kugenda kwanjye abantu nashimira ni K8 na Meddy, nibo bamfashije kubona ibyangombwa ndetse nanagezeyo baranyakira.”

MC Murenzi avuga ko na Amerika yabanje kumugora ku buryo yatekereje no gutaha ariko uburyo bamwitagaho bimufasha gushikama aramenyera.

Mc Murenzi ntajya yibagirwa ukuntu K8 Kavuyo na Bahati Grace (bahoze bakundana) bamucumbikiye bameze nk’abamurera.

Ati “K8 na Bahati bari bameze nk’ababyeyi bacu njye na Meddy, twabitaga Papa na Maman. Bahati ndamushimira cyane hari byinshi yagiye amfasha nkigera muri Amerika.”

Yavuze ko yabonye amahirwe yo kubona ibyangombwa kare agahita atangira kwiga ibijyanye na Digital Media.

Mc Murenzi yavuze kuby’urukundo rwe nukuntu yakuye umugeni kuri Instagram

Abantu benshi usanga batizera imbugankoranyambaga cyane kubyerekeranye n’urukundo.

MC Murenzi ari muri bake byahiriye ndetse akuraho umukunzi waje kuvamo umufasha we banaherutse kwibaruka imfura yabo.

Mu buryo butunguranye, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko MC Murenzi agiye gusezerana imbere y’amategeko ya Canada ndetse hanahita hatangazwa ko ubukwe bwe buri mu 2018.

Mu 2018 nibwo mu Karere ka Bugesera habereye ubukwe bwa MC Murenzi na Aline Rudakenga, umukobwa utari uzwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda.

Asobanura uko bahuye, MC Murenzi yagize ati “Buriya iyo umuntu ambajije ibya madamu biransetsa, twahuriye kuri Instagram. Njye nifuzaga kuzashaka umuntu utazi ahashize hanjye kugira ngo atazakururwa n’ubwamamare gusa ntabe ankunda uko nabyifuzaga.”

MC Murenzi avuga ko akibona Rudakenga kuri Instagram yahise amukurikira ndetse ako kanya batangira kwandikirana bigera n’aho amusaba urukundo.

Nyuma y’amezi atatu bateretana kuri Instagram nibwo bwa mbere bahuye, babona umwanya wo kuganira.

Ni umukobwa utari uzi MC Murenzi kuko yavuye mu Rwnada afite imyaka ibiri ajya gutura muri Canada aho ubu amaze imyaka 36.

Kuri ubu uyu mugabo atuye muri Canada aho yasanze umugore we,ndetse ni naho ari kwisuganyiriza ngo yongere abyutse umushinga wa radio ye.

MC Murenzi asoza yavuze ko kuri ubu yishimira bikomeye urwego umuziki w’u Rwanda ugezeho kuko ukunzwe cyane.

Mc Murenzi ahamya ko umugore we yamukuye kuri Instagram

Mc Murenzi ashimira cyane Bahati Grace na K8 bamubereye ababyeyi ubwo yageraga muri America

Kujya muri America abikesha Meddy na K8