Print

Karongi: Imvura yasenye amashuri 8 agwira abanyeshuri bamwe barakomereka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2022 Yasuwe: 1115

Imvura nyinshi yaguye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe,mu Murenge wa Bwishyura yasenye ibyumba by’amashuri 8 byo kuri Groupe Scolaire Kibuye, abanyeshuri 8 bakaba bakomeretse ubu barimo kuvurirwa ku bitaro bikuru bya Kibuye.

Iyi mvura kandi yanangije ibikoresho byinshi by’ishuri, iby’abanyeshuri ndetse n’abarimu.Umuyobozi w’iri shuri yabwiye RBA ko ryubatswe mu 1964.

Iyi mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yagurukanye ibisenge by’aya mashuri 8 bisanzwe bitaziritse neza maze amabati yose arasakambuka.

Ubwo ibi byumba 8 byasenyukaga abanyeshuri umunani bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibuye kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Usibye abajyanwe kwa muganga kubera gukomereka n’izindi ngaruka zatewe n’iri senyuka, bagenzi babo bagize ubwoba bwo gusubira muri aya mashuri ashaje.