Print

Karim Benzema yafashije Real Madrid gusezerera mu buryo bubabaje PSG

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2022 Yasuwe: 657

Rutahizamu Karim Benzema yeretse ikipe ya PSG icyo bisaba kugira ngo ube umunyabigwi wa Real Madrid mu mukino ukomeye cyane yaraye atsinzemo PSG ibitego 3 wenyine ayisezerera muri muri Champions League.

Benzema yatsinze ibitego bitatu muri uyu mukino wa 1/16 cya Champions League birimo ibitego bibiri yatsinze mu masegonda 105 afasha ikipe ya Real Madrid gusezerera PSG.

Muri uyu mukino wari ku rwego rwo hejuur, Real Madrid yatangiye igaragaza inyota yo kubona igitego hakiri kare, isatira cyane izamu rya PSG byatumye ba myigariro bajya ku gitutu gikomeye.

Icyakora ntibyatwaye igihe kinini kugira ngo PSG igaruke mu mukino,kuko ibihangange byayo byahise byugariza ubwugarizi bwa Real karahava.

PSG yaruhije Real Madrd bigaragara guhera mu minota 10 y’umukino ndetse Kylian Mbappe aza no gutsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye. Uyu Mbappe ufite umuvuduko udasanzwe,mbere y’aho yahawe umupira asigarana na Courtois ntiyabasha kumuroba.

Sibyo gusa kuko hari n’umupira Messi na Neymar bazamukanye bahererekanya,hanyuma uyu munyargentine asigarana n’umunyezamu Courtois,amurobye umupira uca gato iruhande rw’izamu Nacho awukuraho.

Nyuma yo kugariza Real Madrid cyane,PSG yaje gufungura amazamu ku munota wa 39 ku gitego cyatsinzwe na Kylian Mbappe wagoye bikomeye ubwugarizi, ku mupira mwiza yahawe na Neymar wamucomekeye umupira muremure asiga ba myugariro bose uretse Alaba waje kumufata gusa uyu Mufaransa w’imyaka 23 yahise aroba Courtois bimworoheye cyane.

Iki gitego cyahise gishyira mu mazi abira Real Madrid kuko byari bibaye 2-0 ndetse isabwa gutsinda PSG ibitego 3 kugira ngo ikomeze muri 1/4.Igice cya mbere cyarangiye PSG iyoboye n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyaje ikipe ya PSG isa n’iyahindutse cyane kuko abakinnyi nka Marco Verratti,Danilo na Paredes bakinaga hagati bahise bajya hasi ku rwego rugaragara byorohereza Madrid.

Umutoza w’inararibonye Carlo Ancelotti akibibona,yahise yinjiza mu kibuga Edouardo Camavinga na Rodrigo Goes bashegesheje cyane PSG.Aha hari ku munota wa 57 ubwo aba basimburaga Kroos na Asensio.Nyuma y’aho na Vazquez yaje gusimbura Carvajal.

Ku munota wa 61,umunyezamu Donnaruma yahawe umupira na myugariro Nuno Mendes aho kuwutera ategereza Benzema wahise amwegera amurusha imbaraga,atuma atera umupira nabi ntiyawugeza kuri mugenzi we.

Vinicius Junior wari hafi,yahise yiruka afata uwo mupira uri mu rubuga rw’amahina, awuhereza Benzema wahise afungura amazamu ku ruhande rwa Real Madrid.

PSG itakoraga hagati bikiyongera ku rwego rwo hasi rwa myugariro Kimpembe,yahise icika intege bigaragara,iha icyuho Madrid irayisatira bikomeye.

Bidatinze ku munota wa 76,kizigenza Luka Modric yazamukanye umupira wari utakajwe na Neymar acenga abakinnyi 3 bo hagati ba PSG,ahereza umupira Vinicius Jr wacenze abakinnyi 2 barimo Hakimi na Pereira ahereza umupira Modric nawe awuhereza Karim Benzema ashyiramo igitego cya kabiri cya Madrid nyuma y’aho myugariro Marquinhos awukozeho uhindura icyerekezo uca ku munyezamu we.

Nyuma y’amasegonda make cyane,ikipe ya PSG yazamukanye umupira ihita iwutakaza hanyuma wifatirwa n’abasore ba Real Madrid bahise bawohereza kwa Vinicius wagize igice cya kabiri cyiza cyane,yinjira mu rubaga rw’amahina acenga Marquinhos wakinaga inyuma wenyine kuko Kimpembe na Danilo bari hasi cyane.

Mu kwirwanaho, uyu myugariro yayobereje umupira mu rubuga rw’amahina wisangira Benzema wenyine areba izamu ryose ahita arohamo igitego cya 3.

PSG yari yananiwe cyane yahise igagara bigaragara ndetse ihebera urwaje bituma isezererwa muri iki cyiciro cya 1/16 cy’irangiza.

Mbappe wagerageje kurokora PSG,yagowe n’igice cya kabiri ndetse yaje kongera kwigaragaza mu minota ya nyuma ariko ntibyagira icyo bitanga.Umukino warangiye ari 3-1 hanyuma Real Madrid ikomeza ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Iyi ni inshuro ya 4 PSG itarenze 1/16 cy’irangiza cya Champions League mu myaka 10 ishize.

Real Madrid isanze Manchester City, Bayern Munich na Liverpool muri 1/4 cy’irangiza.Man City yanganyije 0-0 na Sporting CP mu mukino wo kwishyura gusa mu mukino ubanza yari yayitsindiye iwayo ibitego 5-0.