Print

Wa mugabo watewe umutima w’ingurube yapfuye nyuma y’amezi 2

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2022 Yasuwe: 1059

Umuntu wa mbere kw’isi washyizwemwo umutima uvuye mu ngurube yapfuye atarengeje amezi 2.

David Bennett, yahitanwe n’indwara y’umutima gusa yari yongereye amezi abiri ku minsi y’ubuzima bwe nyuma yo kubagwa agaterwa uwo mutima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amagara ye yari amaze iminsi yaratangiye kumugaraguza agati nk’uko abaganga be muri Baltimore babivuze.Uyu mugabo w’imyaka 57 yapfuye itariki 8 z’uku kwezi kwa gatatu.

Bennett yari azi ibishobora kumugeraho ubwo yemeraga kubagwa, kuko yemeye imbere yo abagwa ko ari "kurasa mu mwijima".

Abanganga ku bitaro bya kaminuza ya Maryland babanje guhabwa uruhushya rudasanzwe n’urwego rwa Amerika rushinzwe ubuganga kugira bamubage, kubera ko Bennett - atari akiva mu gitanda - n’ubundi yari upfa.

Yabazwe tariki 7 za z’ukwezi kwa mbere 2022, abaganga bavuga ko mu byumweru bya mbere yamaze iminsi ari kumwe n’umuryango we, akareba imikino ya Super Bowl akanavuga ko akeneye gutaha kureba imbwa ye, Lucky.

Ariko ubuzima bwe bwaje kuba bubi, abaganga "birabashobera".

Umuganga ubaga Bartley Griffith wamuteye uwo mutima yavuze mu itangazo ryasohowe n’ibitaro ati: "Yabaye umurwayi w’intwari yihagazeho kuva ku ntangiriro kugeza kw’iherezo".

Mbere yaho, Dr Griffith yari yavuze ko icyo gikorwa cyari cyatumye isi itera indi ntambwe mu kwegereza kubona igisubizo cy’ubukene bw’ingingo z’umubiri".

Kugeza ubu, abantu 17 bapfa buri munsi muri Amerika bategereje guterwa ingingo y’umubiri, bikavugwa ko abarenga 100.000 ari bo bari ku rutonde rwo gutegereza.

Umwanzuro w’uko hakoreshwa ingingo zivuye ku nyamaswa kugira ngo abazikeneye bashobore kuzibonera igihe,umaze igihe kirekire wigwa ndetse gukoresha tumwe mu duce tw’umutima w’ingurube twitwa valve byo bikaba bisigaye ari ibisanzwe.

Mu Ukwakira 2021, abaganga babaga i New York batangaje ko bashoboye gutera neza impyiko y’ingurube mu muntu. Kugeza icyo gihe icyo gikorwa nicyo cyari icya mbere gihanitse muri icyo gice.

BBC