Print

Bwa Mbere Kim Kardashian yavuze kumunyarwenya Pete Davidson bari mu rukundo nyuma yo kugirwa ingaragu

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 March 2022 Yasuwe: 516

Kim Kardashian mu kiganiro yagiranye na Variety, yagaragaje ko mu kiganiro The Kardashians kinyura kuri Hulu ariho azavugira byinshi ku rukundo rwe na Pete.

Yavuze ko mu kiganiro kigiye kujya hanze atazagaragazamo Pete Davidson ariko mu kizakurikira bazavugamo byinshi ku rukundo rwabo.

Ati “Kuba yazagaragara mu kiganiro gikurikira ntabwo nabirwanya. Igihe hari ibikorwa twabaga turimo yabaga ahari kandi ntabwo yangaga ko bamufata amashusho n’amafoto. Ntekereza ko nshobora gufata amashusho ashimishije cyane mu minsi iri imbere ariko si mu kiganiro kigiye kujya hanze.”

Yavuze ko mu kiganiro azavugamo iby’urukundo rwe na Pete Davidson azagaragaza uko bahuye n’ibindi byinshi abantu bifuza kumenya.

Ati “Niteguye kubivuga ndetse nkanabisobanura.”

Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, Umunyamideli Kim Kardashian yatangiye kugirana umubano udasanzwe n’Umunyarwenya Pete Davidson.

Icyo gihe, People yanditse ko aba bombi bagaragaye bajyanye muri restaurant y’Abataliyani yitwa Campania basangira ibya ni mugoroba.

Urukundo rwa Davidson na Kardashian rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho mu Ukwakira uyu mugore yatumiwe mu kiganiro cya Saturday Night Live [SNL] gikorwa n’abarimo n’uyu munyarwenya ndetse bakaza kugaragara basomana. Guhera ubwo aba bombi bamaze iminsi badasigana ahantu henshi.

Umwaka utangira bajyanye mu biruhuko muri Bahamas. Bagiye mu biruhuko nyuma yaho batatangiranye umwaka cyane ko Kim Kardashian yari kumwe n’umuryango we muri Los Angeles mu gihe undi yari i Miami.

Uru rugendo rwabo muri Bahamas nirwo rwa mbere rwo hanze ya Amerika bagiranye. Kim Kardashian afite imyaka 41 mu gihe Pete Davidson afite 28.

Kim Kardashian afitanye abana bane na Kanye West [Ye] bahoze babana barimo abakobwa North w’imyaka umunani na Chicago ufite itatu n’igice.

Hari kandi abahungu barimo Saint ufite itanu n’igice na Psalm ufite imyaka ibiri. Muri Gashyantare 2021 ni bwo uyu muraperi na Kim Kardashian bahisemo kwaka gatanya.

Nyuma Ye yagerageje kongera gusaba uyu mugore kumugarukira ariko Kardashian aramutsembera.

Refe":geo.tv.com