Print

Mu magambo y’urukundo !Yago yongeye gutomora umukobwa wigaruriye umutima we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 March 2022 Yasuwe: 1838

Yagoforreal uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda akaza no mu ba ‘Youtubers’ b’imbere mu gihugu cy’u Rwanda, yafashe umwanya yongera kugaragaza urukundo afitiye umukunzi we mushya witwa Rudakangwa Charly Esther.

Ibi Yago yabikoze nyuma yo kubona amafoto y’umukunzi we yasangije abamukurikirana ku rukuta rwe rwa instragram , maze guhisha amarangamutima biranga amutomagiza amagambo akoresheje indirimbo igezweho mu bakundana agira Ati” Apucuri akosheeemana 😍”.

Abakundana hari amagambo babwirana akora k’umutima agasukura roho agasubiza uturemangingo mu mwanya watwo, ayo umuhanga wo hambere w’umunyarwanda yasesenguye akayakubira mu ijambo rimwe ryitwa ‘imitoma’.

Bwa mbere Yagoforreal yerekana amarangamutima ye afiteye uyu mukobwa wibera Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Rudakangwa Charly Esther ariko ku mbuga nkoranyambaga akoresha ‘Charlyesthy_19’ , yabinyujije kuri konti ye ya instagram .

Aho yagize ati ati:”Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n’iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw’Imana bukubeho iteka ryose.”

Yari imitoma itondetse neza imwe ushobora gutera n’umwari agiye gushyingirwa agakuramo ikanzu akagukurikira, mwaba mutari mu rukundo akifuza ko murujyamo ibyo byatumye Charly nawe amusubiza atanyuze ku ruhande amurata ubukaka anamushima kuba umugabo w’agatangaza.

Icyo gihe Charly nawe yasubije ubutumwa Yago yari yanditse agira ati:”Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw’imirimo y’amaboko yawe n’ibindi byose, icyo nakubwira uri umugabo utikoraho.”

View this post on Instagram

A post shared by Rudakangwa Charly Esther (@charlyesthy_19)

Benshi mu babonye ubu butumwa bagaragaje ko batewe ishema na Yagoforreal na Charly, basa n’abemeza ko bari mu munyenga w’urukundo nk’umunyamakuru wa Tv/Radio10 wahise amurata amashimwe agira ati:”Imana izabubakire.”

N’abandi bagaragaje bifashishije utumenyetso twifashishwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bakozwe ku mutima nibyo Yagoforreal yakoze barimo Chita, Pizzo, Aline Gahongayire n’abandi banyuranye.