Print

Davis D agiye gukorera igitaramo cy’akataraboneka i Burayi

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 10 March 2022 Yasuwe: 247

Uyu muhanzi Davis D umubyeyi we aherutse kugaragara mu itangazamakuru avuga ko icyo yasabwa cyose kugirango ashyigikire umwana we yagikora kugirango abashe kugera kunzozi ze cyane ko ubu umusaruro yatangiye kuwubona. Kuri ubu yateguye igitaramo kizabera i Burayi.

Iki gitaramo cyiswe “Afro Killa Concert”, giteganyijwe kubera ahitwa Proximus Lounge ku wa 2 Nyakanga 2022.

Davis D yavuze ko atangiye kubona umusaruro w’ibyo amaze igihe kinini ari kuvunikira mu muziki.

Yakomeje ati “Nababwiye ko igihe nzatangirira bizaba ari ku rwego mpuzamahanga. Bantu banjye mu Bubiligi ngiye kubaha igitaramo cy’ubuzima bwose. Abantu benshi barabataramiye ariko tugiye gutarama nkaho ari bwo bwa mbere.”

Uyu muhanzi ategerejwe no mu bindi bitaramo mu bihugu birimo u Busuwisi na Canada ariko ho amatariki y’igihe bizabera ntabwo aramenyekana.

Davis D wakunzwe mundirimbo nyinshi zitandukanye nka Pose, Ifarasi,Micro, Itara n’izindi nyinshi aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ’Girlfriend’