Print

Yababariye umugabo we wamutwitse umubiri wose akamara amezi 6 mu bitaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2022 Yasuwe: 2597

Umugore yababariye umugabo we nyuma yo kumumenaho lisansi by’impanuka agashya umubiri we wose

Tonya Meisenbach w’imyaka 48, yihanganiye gutanga akayabo ka miliyoni 2.1 z’amapawundi ku buvuzi ndetse ubu akaba ari mu gice cya kabiri cyo gukira nyuma y’ibyabaye.

Iyi mpanuka ibabaje yabaye mu Kuboza 2018 ubwo Tonya n’umugabo we Donald barimo baruhukira mu busitani bwabo,hanyuma biyemeza gutekera ifunguro hanze.

Ubwo Donald yateguraga umuriro, Tonya yarunamye, maze lisansi imumeneka ku
kuboko, mumaso no mu misatsi bihurirana n’uko umuriro wari umaze kwaka afatwa n’inkongi arashya bikomeye

Tonya, ukomoka mu mujyi wa Atlanta, muri Amerika, yahise ajyanwa mu bitaro ariko ubushye bwe bwari bukabije cyane ku buryo yashyizwe muri koma n’abaganga mu gihe kingana n’amezi abiri.

Muri icyo gihe, abaganga bamubaze inshuro nyinshi bagerageza kumuhindurira uruhu n’ibindi bice byahiye cyane.

Tonya yamaze amezi atandatu yose mu bitaro, ndetse n’igihe yasezererwaga, yasubiraga ku bitaro buri gihe kubagwa bitandukanye.

Umugabo wa Tonya,Bwana Donald,yarirakariye cyane kubera iyo mpanuka yishinja kandi yagumye iruhande rwe igihe cyose, akomeza kumwandikira buri munsi ubutumwa kugirango azabusome amaze kuva muri koma.

Ibitaro byatanze miliyoni 1.7 z’amapawundi yo kumubaga ariko ntibyabasha kwishyura andi - kandi Tonya nta bwishingizi yari afite.

Ku bw’amahirwe, abakozi bo kwa muganga bamusabiye ubufasha bwa leta, maze abasha kubona amafaranga y’inyongera.

Muri rusange, kumubaga byatwaye miliyoni zisaga 2.1 z’amapawundi ariko arangije igice kimwe.

Tonya yagize ati: “Jye n’umugabo wanjye twari hanze ducanye umuriro, icyumweru kibanziriza Noheri muri 2018. Bwwari bwije, nuko mfata icyemezo cyo kujya mu nzu nkabona inyama zo kurya.

Igihe nasubiraga hanze, narunamye kugira ngo nshyire inyama ku mbabura. Umugabo wanjye yari agikomeza gucana umuriro, ariko sinabimenye. Yamenye lisansi imeneka ku musatsi, amaboko n’imyenda.Nahise mfatwa n’umuriro.

Nyuma y’ibyo, namaze amezi atandatu mu bitaro. Mu mezi abiri ya mbere, kubera ububabare no kuba ngomba kubagwa buri cyumweru, nashyizwe muri koma bisabwe n’abaganga.

“Uruhu rwose mumbonana - ntabwo ari uruhu rwanjye kuko rwahiye. Urwo ruhu rwarahiye cyane ku buryo rutashoboraga kuvurwa.

Ntabwo nashoboraga kugenda, sinashoboragakumira. Ntabwo nashoboraga no kubirinduka mu buriri.

"Igihe nari mu bitaro, umugabo wanjye yarirakariye kubera iyo mpanuka, kandi atinya ko yantakaza. Yari afite ikayi yacu twembi, kuko yavuze ko icyari kimubabaje cyane ari ukutavugana nanjye.

Umugabo wanjye n’igitangaza - yagumanye nanjye igihe cyose. Yagumanye nanjye mu bitaro amezi atandatu yose, hanyuma amenya ibijyanye no kumpa imiti, kunyoza ibikomere n’ibindi byose.

Yakomeje ati: “Intego yanjye nyamukuru ni ukubasha gukusanya amafaranga menshi no gufasha abantu benshi, ariko ukeneye kuzirikana, kuko hano hari imiryango myinshi y’abagiraneza."

Uyu mugore yavuze ko yababariye umugabo we ndetse yishimiye abantu bose bagize umuryango we.