Print

Ibiganiro by’abayobozi b’Uburusiya na Ukraine byongeye gukubita igihwereye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2022 Yasuwe: 1530

Igice cya mbere cy’ibiganiro hagati y’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Uburusiya n’aba Ukraine ntacyo cyagezeho ku bijyanye no guhagarika intambara, nk’uko bivugwa na UKraine.

Nyuma y’ibyo biganiro byabereye muri Turukia, Minisitiri wa Ukraine ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Dmytro Kuleba, yavuze ko ibyasabwe na mugenzi we w’Uburusiya Sergei Lavrov ari nko gusaba ko bamanika amaboko.

Hagati aho Lavrov yavuze ko igitero cya gisirikare igihugu cye cyagabye kuri Ukraine kirimo kugenda uko cyateguwe.

Ibyo biganiro byabaye Uburusiya bwaraye buteye ama bombe ku bitaro by’abana, Ukraine ivuga ko ari "icyaha cyo mu ntambara".

Abategetsi bavuga ko abantu batatu barimo umwana baguye muri icyo gitero mu mujyi wa Mariupol.

Hashize ibyumweru bisaga bibiri Uburisiya bugabye igitero ku gihugu cyose cya Ukraine.Kuva icyo gihe abantu miliyoni 2.3 bakaba bamaze guhunga igihugu.

Aho abantu bugarijwe n’akaga kurusha ahandi ni muri Mariupol, nk’uko Kuleba yabivuze, mu gihe abaturage bagotewe mu bukonje bwinshi nta muriro nta mazi.

Yavuze ko Uburusiya budashaka gutanga inzira abantu bacamo kandi ko butemeye ibyasabwe na Ukraine ko haba guhagarika intambara mu gihugu cyose ku mpamvu z’impuhwe ku bantu.

Yavuze ati : "Ndashaka kongera kuvuga ko Ukraine itamanitse amaboko, kandi ntizamanika amaboko," yongeyeho ko afite ubushake bwo gukomeza ibiganiro.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Uburusiya ushinzwe ububanyi n’amahanga nta na kimwe yemeye ahubwo yasubiyemo ibyo Uburusiya busaba ko Ukraine imanika intwaro ikemera no kuba igihugu kidafite aho kibogamiye. Yavuze ko Uburusiya butegereje igisubizo cya Kiyv.

Lavrov yashinje kandi Uburayi gukongeza imirwano mu gukomeza guha intwaro Ukraine.

Yavuze ko Uburusiya buzihanganira ibihano by’Uburayi kandi buzasohoka mu ntambara"bwemye kandi butekanye ku mutima kurusha ubu".

Ati"Ndabarahiye ko tuzabaho muri ibyo bihano kandi tugakora ibishoboka byose kugira ngo ntituzigere dusubira kugendera ku banya-Burayi, mu bice byose by’ubuzima bwacu."

BBC