Print

Uburusiya bwarashe ibisasu ku mijyi 2 ya Ukraine bwari butaratera,mudahusha uri mu ba mbere ku isi yagiye kurwanira Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2022 Yasuwe: 4951

Amakuru yo mu gitondo kuwa gatanu aravuga ko ingabo z’Uburusiya zarashe ibisasu ku mijyi ya Lutsk na Dnipro ya Ukraine kugeza ubu yari itararaswaho n’abarusiya.

Ibi bisasu byarashwe ku bibuga by’indege hamwe no ku ruganda rumwe gusa rusana moteri zimwe na zimwe z’indege z’intambara, nk’uko BBC ishami rya Ukraine ribivuga.

Umukuru w’umujyi wa Lutsk yanditse kuri Facebook asaba abatuye uyu mujyi kujya mu bwihisho aho bakwikinga ibi bisasu.

Hagati aho ibiganiro by’abakuriye ububanyi n’amahanga bw’Uburusiya na Ukraine ejo kuwa kane muri Turkiya nta kintu gifatika byagezeho.

Ukraine ivuga ko itazohereza abataratojwe ku rugamba

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yizeje ko amatsinda mashya y’abasivili batatojwe igisirikare barimo gufata intwaro ngo barwanye abarusiya batazoherezwa ku rugamba.

Alexei Reznikov yagize ati: "Nta gisobanuro byaba bifite. Ahubwo ingabo zacu ziri guhagarika umwanzi kuko zatojwe neza kandi zifite intwaro kurushaho."

Yongeraho ko abo basivile bagenda bafata intwaro bagomba gukomeza kuvugana n’ingabo babamenyesha aho bari.

Abanya-Ukraine barenga 100,000 bamaze kwinjira mu matsinda ya gisirikare yo kwirwanaho, nk’uko Alexei abivuga, yongeraho ko abanya-Ukraine barenga 200,000 babaga mu bihugu by’iburayi bagarutse iwabo gufasha kurwana.

Hagati aho ibiganiro byahuje ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov w’Uburusiya na Dymtro Kuleba wa Ukraine kuwa kane muri Turkiya nta kinini byagezeho.

Byarangiye aba bombi bavuze ko nta cyizere babona cy’agahenge karambye mu gihe cya vuba.

Inama y’umutekano ya UN yasabwe n’Uburusiya yemewe

Akanama gashinzwe umutekano ku isi muri ONU karaterana mu buryo budasanzwe none kuwa gatanu ku busabe bw’Uburusiya.

Ako kanama karaganira ibirego by’Uburusiya bivuga ko Amerika iri gutera inkunga ibikorwa byo gukora intwaro z’ubumara budasanzwe (biological weapons) muri Ukraine.

Abategetsi b’iburengerazuba bavuga ko Uburusiya buri guhimba ibi birego kugira ngo bubibonemo impamvu yo gukoresha bene izo ntwaro muri Ukraine.

"Izo ntwaro zagwa hehe?" Zelensky asubiza Uburusiya

Perezida Volodymyr Zelensky yasubije ibirego by’Uburusiya ko Ukraine iri gukorerwamo intwaro z’ubumara budasanzwe ku bufasha bwa Amerika.

Mu butumwa kuri video yatanze, yagize ati: "Biravugwa ko turi gutegura igitero cy’izo ntwaro.

"Ibi bintera ubwoba, kuko tumaze kwemera neza ko: iyo ushaka kumenya imigambi y’Uburusiya, ureba ibyo bushinja abandi gukora."

"Mwahisemo ibitero byo ’kwambura bene izo ntwaro Ukraine? Mukoresheje ammonia? Mukoresheje phosphorus? Ni ibiki bindi mudutegurira?"

Zelensky avuga ko nta ntwaro nk’izo ziri gukorerwa ku butaka bwa Ukraine yongeraho ko bibaye byo yibaza ahandi zagwa atari muri Ukraine aho intambara irimo kubera.

Ingabo z’Uburusiya ’muri 5km’ hafi ya Kyiv

Amashusho y’icyogajuru yerekanya imodoka z’intambara z’Uburusiya hafi cyane ya Kyiv, ibigaragaza ko igitero cyo kubutaka hafi y’uyu murwa mukuru cyaba kiri hafi.

Maxar Technologies ivuga ko izi modoka - ziheruka kuboneka mu majyaruguru ya Kyiv, hafi ya Antonov Airport - zegereye kurushaho kandi zikagota Kyiv.

Maxar ivuga ko ayo mashusho yerekana ibindi bice by’izi modoka zashinze imbunda zirasa imizinga ku mujyi wa Lubyanka uri kuri 60Km mu majyaruguru ya Kyiv.

Kuwa kane, umwe mu bategetsi bakuru mu ngabo za Amerika yavuze ko mu masaha 24 yari ashize ingabo z’Uburusiya zigiye imbere zikagera kuri 5km uvuye i Kyiv.

Kompanyi z’iburengerazuba zikomeje kuva mu Burusiya ku bwinshi

JPMorgan Chase, banki nini muri Amerika mu kugira umutungo munini, yavuze ko iri kuva mu Burusiya kandi itazahashaka ubundi bushabitsi bushya.

Ikurikiye Goldman Sachs, banki y’ishoramari, yabitangaje mbere yayo kuwa kane ko igiye gufunga ibikorwa byayo mu Burusiya.

Muri rusange izi banki ntabwo zari zifite ibikorwa binini cyane mu Burusiya.

Ibibazo mu Burusiya bishobora kuba ubwo Western Union, imwe muri kompanyi nini ku isi mu kohereza amafaranga, izaba ifunze kuko kuwa kane yatangaje ko izahagarika by’agateganyo ibikorwa byayo mu Burusiya na Belarus.

Iyi kompanyi ikorera mu bihugu birenze 200 yamaganye iyi ntambara iyita "ibitero bikomeje kuri Ukraine".

Warner Music, Sony Music Group na Uniqlo ni izindi kompanyi nazo kuwa kane zatangaje guhagarika ibikorwa byazo mu Burusiya.

Mudahusha wa Canada muri Ukraine

Umugabo wahoze mu ngabo za Canada ufatwa nk’umwe muri ba mudahusha bakaze kurusha abandi ku isi biravugwa ko yageze muri Ukraine gufasha kurwanya abarusiya.

Uyu mugabo w’imyaka 40 - uzwi ku izina ry’intambara rya Wali - yarwanye muri Afghanistan aho bivugwa ko yishe abarwanyi benshi arasira ku ntera ya 3.2km.

Wali, avuga ko yarwanye ku ruhande rw’aba Kurde ubwo bariho barasana na Islamic State muri Iraq.

Ibiro ntaramakuru Canadian Broadcasting Corporation (CBC) bivuga ko Wali ari muri Ukraine aho yajyanye hamwe n’abandi batatu bahoze mu ngabo.

CBC isubiramo amagambo ye avuga ati: "Ndashaka kubafasha. Ntakindi. Abantu hano barimo kuraswaho bombe kuko gusa bashaka kuba abanyaburayi aho kuba abarusiya."

BBC ntiyashoboye kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na Wali.

Abategetsi bavuga ko abakorerabushake barenga 20,000 bavuye mu bihugu bitandukanye ku isi bagiye kurwana muri Ukraine.

Hari kandi umubare utazwi neza w’abacancuro bahemberwa kurwana bamaze kujya kurwana ku mpande zombi.


Comments

piyol 11 March 2022

Iyi ni jihad y’abazungu. Ishyigikiwe na LONI hamwe na za ngirwa nkiko mpuzamaganga ndetse n’ibihugi byose buiyita ko nigendera ku mattegeko.