Print

Umugore yatwikiye uwari umugabo we n’uwo yamusimbuje mu nzu kubera ishyari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2022 Yasuwe: 1527

Umugabo wo muri Nigeriya yaguye mu bitaro nyuma y’aho uwahoze ari umukunzi we banabyaranye,amuteye aho yari atuye n’umukunzi we mushya,akabatwikira mu nzu.

Stanley Obi yari iwe i New Beith, mu nkengero za Brisbane mu majyepfo ya Australia, saa cyenda zo mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, tariki ya 10 Werurwe, ubwo uwahoze ari umukunzi we Sarah Mudge w’imyaka 31 yinjiraga mu nzu, yinjira mu cyumba cye maze we n’umukunzi we mushya abamenaho peteroli arangije arabatwika.

Polisi ya Queensland ivuga ko Sarah yatwitse Bwana Obi n’umukunzi we mushya igihe n’abana be batatu bato bari mu nzu.

Icyakora,umuntu wenyine uyu mugore wabyaye abana 4 yashoboye guhita yica ako kanya, ni we ubwe.

Umukunzi mushya wa Bwana Obi, ufite imyaka 30, yahunze ari gushya we n’abana batatu,bafite imyaka itanu, itatu n’ibiri.

Bwana Obi yahiriye muri iyi nzu gusa yayikuwemo n’umuturanyi w’intwari uzwi nka Al wahise umujyana kwa muganga ariko yapfuye saa yine z’ijoro zo mu ijoro ryakeye.

Al yagumanye hafi Obi, wagize ubushye kugeza 90 ku ijana by’umubiri we, kugeza ubwo ambulance yaje kumutwara nyuma yiminota 35.

Uyu mugabo amerewe nabi mu bitaro bya Royal Brisbane.

Obi, umuforomo wabigize umwuga,yapfuye asiga abana be ari impfubyi nubwo yari yagerageje kubarokora mu muriro.

Obi n’abagize umuryango we bose bari muri iyi nzu bari mu bitaro.

Sarah Mudge na Stanley Obi babyaranye abana bane mbere yuko batandukana.

Sarah Mudge, wakoraga akazi ko gufotora, afite amafoto menshi ya Obi hamwe n’abana babo ku mbuga nkoranyambaga ze.



Stanley Obi ari kumwe na Sarah Mudge wamutwikiye mu nzu