Print

Kiyovu Sports ishishikariye gutwara igikombe yasinyishije Rutahizamu mushya w’Umukongomani [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2022 Yasuwe: 1107

Rutahizamu mushya wa Kiyovu Sports, Kasongo Ben ukomoka muri DRC, yakoze imyitozo ye ya mbere kuri uyu wa Kane mu rwego rwo kwitegura umukino iyi kipe izahuramo na Etincelles.

Mbere yo gutangira imyitozo uyu munsi,Kasongo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yo ku Mumena.Uyu asanzwe ari umuvandimwe wa Bigirimana Abedi uyikinira.

Haringingo Christian umutoza wa Kiyovu Sports,yavuze ko atazahita akoreshwa kuko amaze igihe adakina bityo akeneye imyitozo ihagije.

Kasongo w’imyaka 25 yagombaga kuva mu Burundi akaza gutangirana na bagenzi be imyitozo hakiri kare ariko yahuye n’ibibazo birimo kurwara COVID-19 no kubura pasiporo.

Uyu mukinnyi yabonye ibyangombwa ku wa Mbere ahita agurirwa itike ariyo mpamvu yahise igera mu Rwanda.

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri ariko ikanganya amanota 44 na APR FC,irashaka kwegukana igikombe cya shampiyona iheruka muri 1993.

Kiyovu biravugwa ko yatanze akayabo ka miliyoni 80 FRW kugira ngo isinyishe uyu mukinnyi ayishakire ibitego.

Gahunda y’umunsi wa 21

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe 2022

Rutsiro FC vs Bugesera FC (Umuganda Stadium, 15h00)
Rayon Sports FC vs Espoir FC (Kigali Stadium, 15h00)

Ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022

Gasogi United FC vs Etoile de l’Est FC (Kigali Stadium, 15h00)
SC Kiyovu vs Etincelles FC (Kigali Stadium, 12h30)
Mukura VS&L vs APR FC (Huye Stadium,15h00)
Marines FC vs Police FC (Umuganda Stadium, 15h00)

Ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe 2022

AS Kigali vs Gicumbi FC (Kigali Stadium, 15h00)
Gorilla FC vs Musanze FC ( Kigali Stadium,15h00)