Print

Gasabo: Inkongi y’Umuriro yafashe uruganda rukora Matela hangirika byinshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2022 Yasuwe: 1229

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022, uruganda rukora matela ruherereye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, rwafashwe n’inkongi y’umuriro ruhiramo matela nyinshi.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice zo kuri uyu wa Gatanu nibwo iyi nkongi yafashe inyubako ikoreramo uru ruganda rwa Relax-foam.

Iyi nkongi yari ifite ubukana bwinshi, yasanze nta bakozi bari bagera kuri uru ruganda uretse abasanzwe barurarira bikaba biri no mu byatumye hatinda kuboneka ubutabazi.

Gusa ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya umuriro, ryageze ahaberaga iyi nkongi rirayizimya nubwo hari hamaze kwangirika byinshi.

Abageze kuri uru ruganda bavuze ko mu mbuga ngari yarwo harunze matela nyinshi zahiye zagiye zivanwa mu nyubaho nyuma y’uko Polisi izimije iyi nkongi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rugera kuri uru ruganda kugira ngo rukore iperereza ku cyateye iyi nkongi yangije byinshi.


Comments

Fay Baby 11 March 2022

Yooooo nibihangane. Ubu se nyabusa ka gatype kaho k’akirasi birangiye bite? Yego si nkatwe ubuzima buzakomeza, ariko ajye aca bugufi bene ibi nta we bitageraho. Pt