Print

Umugore ari mu gahinda kenshi ko gukundana n’umutubuzi akamutwara akayabo yari yarizigamiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2022 Yasuwe: 1886

Umubyeyi w’abana babiri wibwiraga ko yahuye n’umugabo w’inzozi ze yerekanye uburyo yasanze ari umutubuzi wo kuri Tinder ’Tinder Swindler’,nyuma yo kumutwara akayabo k’amafaranga yari yarazigamye kandi anatakaza akazi.

Sunita Brittain ufite imyaka 51,umwarimu usimbura ukomoka i Doncaster, yumvaga ko ’Michael Anderson’ ari urukundo rw ubuzima bwe -nyuma yo gukundana bahuriye ku mbuga nkoranyambaga muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu mugabo ngo yamubwiye ko ari nyiri sosiyete ikora ibijyanye n’ubwubatsi ifite agaciro k’amamiliyoni y’amapawundi akaba n’umusesenguzi mu bya cryptocurrency.

Umunsi umwe ngo uyu mugabo yaramuhamagaye amubwira ko afite ibibazo bityo agomba kumufasha hanyuma amuha amafaranga yizigamiye kugira ngo amufashe.

Uyu mugore yavuze ko nyuma yo kumuha amafaranga yahise atangira kumwoherereza ubutumwa bwo kumutera ubwoba anamusaba kumwoherereza amafaranga menshi.

Bavugana bwa mbere, bombi bahanye ubutumwa n’amafoto ibihumbi, ndetse amubwira ko amukunda kandi ko yifuza kumarana na we ubuzima bwe bwose - nubwo batigeze babonana imbonankubone.

Michael yabwiye uyu mugore ko ari umucuruzi wagafashe kandi akaba n’umuherwe ariko uyu mugore yisanze yabaye nk’ibyo muri filimi ya Netflix iri guca ibintu ya ’The Tinder Swindler’.

Sunita yavuze ko uyu mugabo yamubwiye ko akeneye ibihumbi 9000 by’amapawundi kugira ngo amukure muri gereza yo mu majyaruguru ya Cyprus - nyuma y’impanuka yabereye mu mushinga we w’ubwubatsi.

Aba bombi bamaranye igihe kinini bavugana kuri telefone, mu gihe Michael yishakiraga amafaranga, ku buryo byatumye madamu Sunita atakaza akazi ko kuba umufasha mu bwarimu kubera ko yamuhamagaraga kenshi kuri telefoni ari mu kazi.

Ubwo Sunita yumvaga ko uyu mukunzi we akeneye ubufasha,yari azi neza ko agomba gufasha Michael, maze yohereza amafaranga kuri konti yavugaga ko ari iy’umunyamategeko we, wagombaga kumugurira itike y’indege asohotse.

Icyakora, Sunita yahise yiyumvamo ikintu kibi maze ahamagara banki ye ababwira ko afite ubwoba ko bamutuburiye,nabo bamubwira ko bafunze konti.

’Michael’ yahise atangira kumutera ubwoba, amutoteza amubwira ko azashaka aho atuye.

Sunita ufite abana 2 bafite imyaka 13 na 11, yavuze ko hari amarenga yamugaragarije ko uyu ari umutubuzi,ariko arabyirengagiza kubera ibyiyumvo yari afitiye Michael. Umunsi umwe yanze kumwereka isura ye kuri video call.

Ku wa 26 Mutarama, Sunita yakiriye email y’ikinyoma ya ’HorizoGlobal’ ivuga ko Bwana Anderson adashobora kohereza amafaranga kubera ’impamvu z’umutekano’.

Email yavugaga ko umutungo wa Michael wafatiriwe kugeza ubwo agomba kwitaba imbonankubone ibiro byabo bikorera i Los Angeles

Sunita yagize ati: ’Nahamagaye Michael maze atangira guhangayika - avuga ko agomba gutanga bitcoin ye no kuguza amafaranga umwunganira."

Uyu mugabo ngo yaje kumusaba amafaranga amuha ibihumbi 9 by’amapawundi yari asigaranye aba ageze ku ntego ye yo kumutuburira.