Print

Urukundo rugeze aharyoshye! Amafoto y’umusore wigaruriye umutima wa Kecapu

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 March 2022 Yasuwe: 3682

Mukayizeri Djalia wamamaye nka Kecapu muri cinema nyarwanda numwe mubakomeje kwigaragaza no kwigarurira imitima yabatari bake mu banyarwanda bakurikiranira hafi ibya film nyarwanda byumwihariko iy’uruhererekane ica kuri YouTube izwi nka Bamenya Series.

Uyu mukinnyi wa firime akomeje kwerekana urwakunda umusore watsindiye umutima we mu bihe bitandukanye .

Iby’urukundo rw’aba ni bo ubwabo babihamije babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ,ubwo basangizaga aba bakurikira aka videwo ka masegonda macye karimo indirimbo amagambo y’urukundo Kecapa yateye uyu musore amubwira ko azamukunda akamubera ikiraro kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe.

Muri iyi ndirimbo harimo amagambo y’urukundo agira ati”Sinzagutera igihe , sinzatuma ubabara, nzakubera ikirararo mu mvura y’amahindu kumanwa cyangwase ijoro Bebe nkwemereye kugukunda urukundo rwanyarwo” akomeza amwizeza urukundo rwanyarwo mugihe bazaba bari kumwe.

Kecapu benshi bamumenye muri Bamenya nyamara yatangiye gukina cinema kuva mumwaka wi 2012. yakinnye muri film zitandukanye nka Ishyamba, Nkuba, Bihemu,Ntaheza hisi, Bamenya nizindi nyinshi.

Muri film zose yakinnye Djalia avuga ko iyitwa Nkuba ariyo yamuhinduriye amateka ndetse akaba ari nimwe muzi yishimira ko yakinnyemo kubera ko yakinanye na Ngenzi warugezweho cyane muri icyo gihe.