Print

Umukinnyi wa Filme Jussie Smollett yafunzwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 11 March 2022 Yasuwe: 600

Uyu mukinnyi wa filime wamenyekanye mu yitwa ‘Empire’ yahise atabwa muri yombi nyuma y’aho umucamanza James Linn abitegetse.

Uyu mucamanza yavuze ko atafashe uyu mwanzuro wo gufunga Jussie kubera igitutu cya rubanda ahubwo ari byo urukiko rwagombaga gukora rukurikije amategeko.

Yavuze ko ibyo yakoze atari ukwangiza ubuzima bw’uyu mukinnyi wa filime kuko we ubwe yamaze kubwiyangiriza burundu.

Uyu mukunnyi wa Filim yavuze ko napfira muri gereza atazaba yiyahuye kuko umucamanza ari we wamuhemukiye akamuhamya ibyaha we avuga ko ari ibinyoma.

Ati “Iyo mba narabikoze mba narabivuze mu gihe cyashize. Ntabwo nigeze mbikora kandi ntabwo nshaka kwiyahura. Nihagira ikintu kimbaho ndi muri gereza ntabwo ari njyewe uzaba wabyikoreye mugomba kubimenya mwese.”

Jussie yakatiwe amezi 30 [ imyaka ibiri n’amezi atanu] y’agateganyo. Amezi atanu ya mbere azayamara muri gereza indi myaka ibiri ayimare ari hanze afungishijwe ijisho. Azishyura $120.000 urukiko rwa Chicago ndetse atange amande ya $25.000.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Jussie Smollett w’imyaka 39 nibwo yahamijwe ibyaha byo kubeshya polisi.

Icyo gihe abashinjacyaha bavuze ko Jussie usanzwe ari umwirabura ndetse akaba n’uryamana n’abo bahuje igitsina ubyiyemerera, yabeshye Polisi ubwo yavugaga ko yahohotewe n’abantu babiri bambaye ‘masks’ mu maso muri Mutarama 2019.

Umucamanza James Linn yatangaje ko uyu mukinnyi wa filime yahamwe no kubeshya Polisi abigambiriye kugira ngo azamure izina rye.

Ku wa 29 Mutarama 2019 nibwo hasakaye inkuru y’uko uwari umukinnyi muri filime y’uruhererekane ya Empire, Jussie Smollett, yarokotse igitero cy’abagizi ba nabi bamukubise bakamumenaho uburozi.

Yavugaga ko byamubayeho ari kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Chicago. Icyo gihe CNN yanditse ko Smollett yakubiswe n’abagabo babiri bavugiraga hejuru amagambo agaragaza urwango bafitiye abirabura n’ababana bahuje ibitsina.

TMZ yo yanditse ko aba bagizi ba nabi bavuze amagambo yakoreshejwe cyane mu kwamamaza Perezida Donald Trump, “Maga” (Make America Great Again).

Nyuma byamenyekanye ko ibi byose byabaye ari umupango we, atari abagizi ba nabi nk’uko byari byatangajwe mbere ndetse ko Smollett yari yishyuye amadolari 3500 abasore babiri b’abavandimwe[Abimbola na Olabinjo Osundairo] bo muri Nigeria ngo bakore iki gikorwa.

Jussie Smollett yakatiwe azira kubeshya ko yahohotewe