Print

Umusifuzi yakubiswe n’abakinnyi b’ikipe yasifuriye ajyanwa kwa muganga yabaye intere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 March 2022 Yasuwe: 2031

Umusifuzi wo muri Argentine yirukankanwe n’ikipe imwe y’umupira w’amaguru muri 2 yasifuriraga nyuma yo gutsindwa kuri penaliti ku mukino wa nyuma w’igikombe bahataniraga.

Uyu musifuzi yagerageje kwiruka ngo ahunge abakinnyi bari bafite umujinya ariko biba iby’ubusa baramufata bamutura hasi baramukubita nta mbabazi bamugira intere.

Abafana ku ruhande bahagaze barebera uru rugomo gusa bafata amashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo muri Argentine Radio Jesus Maria ubwo iki gitero cy’ubugome cyabaga.

Abakinnyi b’ikipe yitwa La Puerta nibo bakubise umusifuzi nyuma yo gutsindwa mu gihe aba Sportivo Tirolesa bo ntacyo byari bibabwiye barimo bishimira intsinzi yabo.

Umusifuzi Eduardo Pastorino yajyanywe mu bitaro kugira ngo avurwe ibikomere yagize.

Perezida wa shampiyona y’ako karere, Gustavo Garcia, yafashwe amashusho nawe ari gukubitwa ubwo yageragezaga guhagarika urwo rugomo byatumye na we ajya kwivuza.

Amashusho y’ubu bugome yafashwe nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’abatarabigize umwuga ahitwa Colonia Tirolesa mu ntara ya Cordoba yo muri Argentine.

Bamwe mu barebaga uyu mukino biravugwa ko bagize uruhare mu gukubita umusifuzi n’uyu perezida wa shampiyona nyuma yo gusimbuka uruzitiro ruzengurutse ikibuga.

Amashusho yo gukubitwa kwa Garcia yerekana umugabo amutura hasi amuturutse inyuma mbere yuko undi amukubita aryamye hasi mu ruziga rwo hagati mu kibuga.

Abakinnyi umunani ba La Puerta hamwe n’abafana batatu bamaze kumenywa na polisi barafungwa.

Raporo y’uyu mukino ivuga ko La Puerta yinubiye ibyemezo byinshi by’umusifuzi umukino uri kuba mbere y’uko bajya mu mapenaliti.



Yagerageje guhunga biba iby’ubusa baramukubita mpaka abaye inteye