Print

Umukobwa washinje Ndimbati kumutera inda akiri muto yavuze icyo amwifuzaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2022 Yasuwe: 4058

Umukobwa witwa Kabahizi Fridaus uherutse kurikoroza mu binyamakuru avuga ko yatewe inda na Ndimbati wamusindishije akamufata ku ngufu,yavuze ko atifuza ko iki cyamamare muri sinema gifungwa ahubwo akeneye uburenganzira bw’abana b’impanga babyaranye.

Kuwa 10 Werurwe 2022 nibwo RIB yemeje ko Ndimbati yamaze gutabwa muri yombi, akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Kabahizi yabwiye Itangazamakuru ati: “Sinanashaka ko afungwa rwose, icyo nshaka ni uburenganzira bw’abana. Njyewe nta n’ubwo ibyanjye nabyitayeho cyane, ibyo kuvuga ngo narahohotewe, ngo nkeneye ubutabera, bandenganure, ahubwo ubutabera nkeneye ni ubw’abana kuko n’ubundi ibyanjye byararangiye. Ntabwo bamufunga n’ubundi ngo nsubire mbe umukobwa, ibihe bisubire inyuma. Igihe yarakintesheje, imyaka irenga ibiri uyu munsi.”

Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y’ikiganiro Kabahizi yahaye Isimbi TV, asobanura uko yamuteye inda, yabanje kumusindisha yifashishije inzoga yitwa Amarula, yabyara izi mpanga, uyu munyarwenya ngo akamutererana.

Uyu munyarwenya na we mu kiganiro yagiriye kuri iyi televiziyo ikorera kuri YouTube, yemeye abana n’uyu mugore, ariko anemeza ko bose abitaho kandi akabakodeshereza inzu.

Ndimbati afungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye ye itunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.