Print

Umugabo yarashe umwana we akimara kuvuka kubera ko yaje ari umukobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2022 Yasuwe: 2218

Igipolisi cya Pakisitani cyafashe umugabo bivugwa ko yarashe umwana we w’umukobwa w’iminsi irindwi kubera ko atamushakaga kuko yifuzaga ko imfura ye iba umuhungu.

Abayobozi ba polisi bavuga ko ibyo byabaye ku wa mbere mu mujyi wa Mianwali wo mu ntara ya Punjab muri Pakisitani aho umugabo witwa Shahzaib Khan yatorotse nyuma yo kurasa uruhinja rwe inshuro nyinshi ariko nyuma aza gufatwa.

Umupolisi wa Mianwali, Hayatullah Khan, yatangaje ko uyu mwana w’umukobwa witwa Jannat, bisobanura “ijuru” mu Urdu - yarashwe amasasu atanu ahita apfa.

Bwana Khan yagize ati: "Turagerageza guta muri yombi uregwa, kugeza na n’ubu."

Hidayatullah Khan, nyirarume w’umukobwa, yatanze ikirego kuri polisi kubera ubwo bwicanyi.

Hidayatullah yagize ati: ’Havutse umwana w’umukobwa ... ararakara.’

Mu bice bimwe na bimwe byo muri Pakisitani,hari amoko avuga ko abana b’abakobwa ari nk’igitutsi ku muryango.

Uyu mugabo wababaye cyane yavuze ko Shahzaib atigeze asubira mu rugo nyuma yo kubona ko umugore we yibarutse umwana w’umukobwa ndetse yanze kumwakira.

Hidayatullah yavuze ko ukekwaho icyaha yinjiye mu muryango aho bene wabo bari bateraniye maze ategeka umugore we kumushyikiriza Jannat.

Yatangarije Dawn ati: ’Ukekwaho icyaha yafashe umukobwa mu maboko aramurasamu mutwe.’

Hidayatullah yavuze ko yagerageje guhisha uru ruhinja kure ya Shahzaib ariko amutunga imbunda ndetse n’abandi bavandimwe bari kumwe ababwira ko abarasa nibamwegera.

Iki kibazo cyateje uburakari muri Pakisitani, abaturage bamagana urupfu rw’ubunyamaswa rwakorewe uru ruhinja rukivuka.

’Tehseen Qasim yanditse kuri Twitter ati "Ibi birenze ubugome,n’ubunyamaswa. Igisubizo cyonyine cyo guhagarika ubwo bugome n’ukumumanika ku mugaragaro,

Undi yanditse kuri Twitter ati "Ndababaye cyane. Ndumva mbabajwe na mama we. Reba umukobwa mwiza yari afite.Abagore bayobora isi, ni 2022".

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abakobwa n’abagore bahura n’urugomo rw’ubwoko bwose kubera impamvu zinyuranye muri Pakisitani.Iki gihugu kiri mu myanya 6 ya mbere ku isi mu kutubahiriza Uburinganire ku rutonde rwakozwe na World Economic Forum muri 2021