Ibi Israel Mbonyi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 mu butumwa yacishije kurukuta rwe rwa Twetter.
Aho Yavuze ko ari kwitegura gukora igitaramo gikomeye, azamurikiramo alubumu ebyiri yakoze mu bihe bya COVID-19.
Yagize ati “ Nibigenda neza muri uyu mwaka dufite igitaramo kinini, nzaba murika albumu zanjye ebyiri (Mbwira na Icyambu) mu bihe bya COVID-19.”
Iki gitaramo ari kugitegura nyuma y’ibindi bitaramo yagiye akora nkicyo yakoze muri 2016 amurika Album ye yambere yise ’Number One’ ikindi agikora muri 2017 kuri Album ya kabiri yise’Intashyo’
Mbonyi ukomeje gusana imitima ya benshi abinyujije mubihangano bye yavuze ko yitegura gusohora Album ebyiri yakoze muri Covid 19