Print

Miss Rwanda 2022: Abakobwa 70 bashyikirijwe Miliyoni 14Frw zavuye mu matora

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 March 2022 Yasuwe: 902

Bamwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE baduhishuriye ko bakirangiza icyiciro cya Pre-selection, mu minsi mike bahise bahabwa amafaranga yabo.

Ashimwe Michelle utarabashije gukomeza muri Miss Rwanda, yavuze ko yishimira kuba iri rushanwa atarivuyemo imbokoboko.

Ati “Ntabwo yari menshi ariko njye narayabonye, ni amafaranga ari kumfasha muri iyi minsi kuko hari ibyo yanyunganiyeho."

Uyu mukobwa abihurijeho na Ruzindana Kelia wakomeje mu mwiherero kubera amajwi menshi y’abamutoye.

Ruzindana wasubijwe 1.802.220 Frw yavuze ko yashimishijwe n’iki gikorwa kuko mu gihe agihatanira iri Kamba, yatangiye kurya ku mbuto zaryo.

Ati “Ndi mu mwiherero nibyo ariko ubu kuri konti yanjye hamaze kujyaho hafi miliyoni ebyiri. Ntekereza ko ari amafaranga azamfasha mu gushyira mu bikorwa umushinga wanjye.”

Amajwi 707.898 niyo yatoye abakobwa bose muri rusange. Bivuze ko nibura 70.789.800 Frw ariyo yifashishijwe mu matora yo guha amahirwe abakobwa bose.

Mbere y’uko bajya mu mwiherero, Ruzindana Kelia ni we wari uwa mbere afite amajwi 90.111, agakurikirwa na Nshuti Muheto Divine wari ufite amajwi 82.715.

Aba bakobwa bombi nibura uwa mbere yatanzweho 9.011.100 Frw mu gihe uwa kabiri ari 8.271.500 Frw.

Bivuze ko nibura uwa mbere, ari we Ruzindana Kelia, yasubijwe 1.802.220 Frw, mu gihe Muheto yahawe 1.654.300 Frw.

Muri rusange, muri 70.789.800 Frw zashowe mu gutora abakobwa bakaba barahawe 14.157.960 Frw angana na 20%.

Byitezwe ko n’abakobwa 19 basigaye bari guhatanira Ikamba, mu mafaranga bari gutoreshwa bazahabwamo 20%.

Kugeza ubu Ruzindana Kelia ni we ukiri imbere mu majwi aho afite angana na 20.241 mu gihe Muheto Divine umukurikiye we afite amajwi 15.466.

Nsuti Divine Muheto aracyari k’umwanya wakabiri mubakobwa 19 bari mu mwiherero