Print

Philippinnes: Hemejwe itegeko ribuza abana b’abakobwa gukora imibonano mpuzabitsina ku myaka 12

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 12 March 2022 Yasuwe: 1780

Perezida wa Filipine, Rodrigo Duterte, yashyize umukono ku itegeko ryo kongera imyaka y’umukobwa kugira ngo yemererwe gukora imibonano mpuzabitsina kuva ku myaka 12 kugeza ku 16.

Ni itegeko ryashyizweho mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana rishingiye kugitsina

Abaharanira inyungu z’abana muri Filipine bari bamaze igihe basabako havugururwa itegeko ryashyizweho mu 1980 ryemerera umwana w’imyaka 12 gukora imibonano mpuzabitsina.

Iritegeko rishya rivugako umwana wemerewe gukora imibonano mpuzabitsina agomba kuba ari hejuru y’imyaka 16.

Umuntu uzafatwa yasambanyije umwana uri munsi yiyi myaka azajya ahabwa ibihano harimo nigifungo.

Perezida wa Philippinnes, Rodrigo Duterte, yashyize umukono ku itegeko ribuza abakobwa gukora imibonano mpuzabitsina kumyaka 12 bishyirwa kuri 16