Print

RDC:Impanuka ya Gari ya Moshi yaguyemo abarenga 61

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2022 Yasuwe: 994

Abo muri Kompanyi ya Gari ya moshi ya Leta ndetse n’abaturage bavuga ko hari impanuka ya gari ya moshi yabereye mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ihitana abagera kuri 60.

Ku wa gatandatu, umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo muri SNCC yita ku mikorere ya Gari ya Moshi, Marc Manyonga Ndambo, yagize ati "Kugeza ubu,imibare yemeza ko abantu 61 bapfuye barimo abagabo,abagore n’abana.Abandi 52 bakomeretse bajyanwe ku bitaro.

Ibitangazamakuru byaho byasubiyemo amagambo ya guverineri w’intara, Fifi Masuka,wavuze ko abantu 60 bapfuye.

Manyonga yavuze ko yari gari ya moshi itwara imizigo yari itwaye “amagana menshi” mu buryo butemewe.

Yongeyeho ati: "Imirambo imwe n’imwe yari ikiri mu byumba bya Gari ya moshi byaguye mu kibaya."

Manyonga yavuze ko gari ya moshi yari igizwe n’amagare [ibice] 15 aho 12 muri yo yari arimo ubusa. Yaturukaga i Luen mu ntara ituranye n’umujyi wa Tenke, hafi ya Kolwezi, umurwa mukuru w’intara ya Lualaba mu majyepfo ya DRC.

Manyonga yongeyeho ati: "Ikipe yacu iri gukora cyane kugira ngo itunganye inzira kugeza ku wa mbere." Ntiyavuze uko impanuka yagenze.

Undi muyobozi w’intara, Jean-Serge Lumu, yabwiye abanyamakuru ati: "Imirambo irindwi yavumbuwe n’imiryango, abandi 53 baracyari aho impanuka yabereye".

Yongeyeho ko muri benshi mu bakomeretse harimo umwana utarageza ku myaka ibiri ababyeyi be bapfiriye muri iyo mpanuka.Abakomeretse bajyanywe mu bitaro biri hafi bya Lubudi.

Icyaba cyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, ariko ibitangazamakuru byaho bivuga ko ibice birindwi by’iyi gari ya moshi byavuye kuri iyi gari ya moshi bigwa mu kibaya kinini hanyuma abari babirimo benshi barapfa.

Impanuka nk’izi za Gari ya Moshi n’amato zikunze kuba muri RDC kubera gupakirwa imizigo irenze ubushobozi mu biyaga n’imigezi muri iki gihugu.

Bitewe n’ikibazo cy’ibura rya Gari ya Moshi zigenewe gutwara abagenzi n’imihanda itari nyabagendwa, abantu bahitamo kugenda mu zigenewe gutwara imizigo.

Mu Ukwakira umwaka ushize, abantu icyenda bishwe n’impanuka ya Gari ya Moshi mu Mujyi wa Kenzenze muri Teritwari ya Mutashatsha mu gihe mu 2019 abantu 24 bapfuye abandi 31 bagakomerekera mu yindi mpanuka yabereye mu Ntara ya Kasai.