Print

Mukansanga Salima uheruka guca agahigo muri AFCON2021 yakoranye siporo n’abakobwa bari muri Miss Rwanda 2022 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2022 Yasuwe: 2247

Mukansanga Salima Rhadia wanditse amateka yo kuba ari we musifuzi w’umugore wo hagati wasifuye igikombe cy’Afurika cy’Abagabo (CAN) yaganirije abakobwa bazavamo Miss Rwanda 2022.

Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w’imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’umugore wasifuye umukino wa CAN y’Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957.

Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.

Amafoto yagiye hanze yagaragaje uyu mugore w’imyaka 33 aganira n’abakobwa 19 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022 aho bakoranye imyitozo ndetse afata umwanya wo kubaganiriza byinshi birimo n’urugendo rwe mu gusifura.