Print

Chelsea FC itewe ubwoba n’igihano gikarishye ishobora gufatirwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2022 Yasuwe: 1582

Chelsea iracyafite ikibazo cyo kumenya ahazaza. Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bwongereza bibitangaza ngo nubwo ibihano byorohejwe, iyi kipe yo mu mujyi wa London iratinya ko ishobora gufatirwa ibihano birenze.

Hagati aho, Chelsea iratinya igihano cyo gukurwaho amanota icyenda igihe impinduka zitakorwa vuba.Hari impungenge zijyanye no kwishyura abakinnyi mu kwezi gutaha nkuko ibinyamakuru byo mu Bwongereza bibitangaza.

Ubu The Blues yinjiza gusa amafaranga ikuye mu burenganzira bwo kwerekana imikino ya Premier League yishyurwa n’ama TV,hamwe n’amafaranga iri guhabwa na UEFA na FA kuko iri guhatana muri ibyo bikombe.

Hyundai yatandukanye na Chelsea

Kuri uyu wa gatandatu, Chelsea yarekuwe n’uruganda rwa Hyundai, umuterankunga mukuru wagaragaraga ku ishati y’iyi kipe ku kubuko.

Uru ruganda rw’imodoka rwatangaje ruti: "Kubera ibiri kuba muri iki gihe, twafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byacu byo kwamamaza no gukorana na Chelsea kugeza twongeye kubimenyeshwa."

Icyo cyemezo kimaze gufatwa n’ibigo Bitatu birimo "Three,Hyundai na Nike" hakimara gutangazwa ibihano byafatiwe Abramovich.

Nubwo habayeho koroshya ibihano,Chelsea ishobora gukoresha agera ku mapawundi 900.000 ku mafaranga yo ku mikino (n’ukuvuga amafaranga arenga miliyoni imwe y’amayero), ugereranije na 500.000 by’amapawundi(hafi 600.000 €) yakoreshaga mbere.

Ibiciro by’urugendo ku mikino yo hanze birakomeza kugarukira ku 20.000 by’amapawundi (hafi 24,000 euro). Ku rundi ruhande, Chelsea ntishobora kugurisha amatike mu mikino itaha uretse abaguze ay’umwaka wose. Iyi ni inkuru mbi cyane kuri iyi kipe, ishobora gutanga ingwate y’amafaranga izagurishwa kugira ngo ikomeze kubaho.