Print

Umuraperi Masho Mampa yatawe muri yombi akekwaho kwiba Umutaliyani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2022 Yasuwe: 1716

Nyuma y’igihe gito afunguwe, umuraperi Mugabo Jean Paul wamenyekanye nka Masho Mampa yongeye gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho ubujura.

Uyu muraperi wabaye ikimenyabose binyuze mu njyana ya Hip Hop, Marshall Mampa, ari mu bagabo batatu bakurikiranyweho kwiba ibintu bitandukanye, n’amafaranga ibihumbi 350.000 y’u Rwanda by’uwitwa Masimiliano Caldato ukomoka mu gihugu cy’Ubutariyani.

Abafatiwe aho ubu bujura bwakorewe mu Kagali ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, ni Kadafi Manisure, Justin Nkusi, na Jean Paul Mugabo.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yameje aya makuru aho yavuze ko Mampa na bagenzi be biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

Uyu mugabo tariki ya 12 Werurwe 2022 ngo nibwo yahamagaye polisi ayimenyesha ko yibwe ariko abamwibye barimo kumuhamagara ngo atange ibihumbi 200 kugira asubizwe ibyo yatwawe, baje kumvikana ibihumbi 150 ndetse aranabitanga ariko atungurwa nuko yahise asabwa ibindi bihumbi 50.

Nibwo yahise yigira inama yo kubibwira polisi nayo ihita itangira kubashakisaha ibafata ari 3 basigaranye ibiumbi 113, ubu bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo bakorerwe iperereza ku byaha bakekwaho.

Kuwa 30 Kuboza 2021, nibwo Marshall Mampa wari umaze imyaka 4 muri Gereza zirimo iya Rubavu n’iya Nyarugenge yafunguwe.

Yari afungiwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi nka Mugo,yafatanwe akivanye i Goma aje kugicuruza mu Rwanda.

Mampa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo,"Babiri ku rutonde", ‘‘Irimbi ry’abazima’’, ‘‘Umuhanda’’, ‘‘Ibyanjye ndabizi’’, “Ukuri” n’izindi.


Comments

sssssssss 15 March 2022

THEME: IZO MBARAGA ZAGUTEYE ZIGAMIJE KUKURIMBURA

Abacamanza 6:3-4
[3]Kandi Abisirayeli barangizaga kubiba, Abamidiyani bakazamukana n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba bakabatera,
[4]bakagandikayo bagasiribanga imyaka yabo ukageza i Gaza, ntibabasigire na ruminja naho yaba intama cyangwa inka cyangwa indogobe mu Bisirayeli.

ESE NAWE HARI IMBARAGA ZISIRIBANGA IBYO WABIBYE?

1. Urakora cyane ariko ukagera kuri bike?
2. Warize ubona diplome ariko ubura akazi?
3. Wabonye akazi ariko amafaranga uhembwa ujya uyoberwa aho agiye?
4. Umwana wawe yarize araminuza ariko yabaswe n’ibiyobyabwenge wirirwa umusabira ko ajya kwibera i Wawa?
5. Ese uhora urwaragurika?
6. Ese ufite abana b’ibirara abandi ni indaya birwa bakuzanira abana babyaye mu buryo butateganijwe?

N.B: Niba ubiba satani agasiribanga ibyawe, ukeneye ko Imana igutabara.