Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Gasore Albert wamenyekanye nka Mc Hero yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Tuyisingize Ruth bamaze imyaka isaga 20 bakundana.
Kuri iki cy’umweru taliki ya 13 Werurwe 2022,couple yamenyekanyanye nka GARU nibwo yasezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Muhanga kuva saa tanu n’igice. Aba bombi bakaba bari baherekejwe n’imiryango yabo.
Umuyobozi w’akarere ka muhanga Akaba n’umwanditsi w’irangamimerere Kayitare Jacqueline niwe waseseranyije aba bombi.
Mu mpanuro yahaye aba bombi yagize ati: Muzakundane urukundo rudashira, mujye mujya inama mbere Yuko umwe agira icyo akora, muzabeho muri umwe. Ababyeyi hamwe natwe ubuyobozi tuzababa hafi. Ariko ikiruta byose muzabe abakirisitu, muzashyire Imana imbere ibe byose.
GAsore Albert na Tuyisingize Ruth(GARU) bemeza ko bamaze imyaka 20 bakundana ndetse urukundo rwabo bahisemo kurwagura kurushaho basezerana kuzabana akaramata Imbere y’amategeko.
Mu kiganiro yahaye UMURYANGO mu minsi ishize,MC Hero yavuze ko bashimira Imana ko yabafashije mu rukundo rwabo
Yagize ati "N ’urugendo nyarwo dushimira Imana ko yatugejejeho."
Yavuze ko byagiye bigorana ko bakomeza gukundana kubera impamvu zinyuranye z’ubuzima ariko agashimangira ko urukundo nyarwo ntaho rujya nubwo biba bigoranye.
Yagize ati "Urukundo rwacu habayeho kwizerana, nagiye nkorera ahantu hatandukanye ariko umukunzi wanjye kuko yabaga i Muhanga byadusabaga kwizerana, tukavugana buri munsi tukirinda amagambo kuko twari dufite aho twifuza kugeza urukundo rwacu. Gusa ikiruta byose nuko twizeye Imana kandi nayo ntiyigeze idukoza isoni."
Akomeza avuga ko yakundiye Tuyisingize Ruth kuba ari umukobwa ukunda Imana kandi witonda.
Ati "Tuyisingize Ruth ni umukobwa ukunda Imana, wakuze ajya gusenga akiri umwana abikuriramo [kandi] agira Umutima mwiza, aranyizera kdi byongeyeho ni na mwiza."