Print

DORE IBIMENYETSO BY’INDWARA Y’IMITSI, IBIYITERA, N’IMITI IYIVURA.

Yanditwe na: Ubwanditsi 14 March 2022 Yasuwe: 13065

Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kugirwa n’abantu batandukanye; cyane cyane yibasira abakuze, abahanga bavuga ko ikunze kwibasira imikaya ubundi igafata ingingo ku buryo zibyimba zikarekamo amazi.

Muri rusange umuntu agira imitsi y’ubwoko 2 hari;

Imitsi itembereza amaraso mu mubiri, harimo ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by’umubiri (Arteries) n’iyagaruramo mu gihe yamaze gukoreshwa (veins).

Imitsi ijyana amakuru mu bwonko ikanayavanayo (Nerves)

Iyi mitsi akaba ari yo ikunze gutera ibibazo abantu batari bacye.
Indwara y’imitsi ifata abantu bari mu byiciro byose bitewe n’impamvu zitandukanye, aho usanga nk’abantu bafite uburwayi bukomeye nka diyabete, abantu bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera sida, abantu bafata imiti y’igituntu bakunze kuribwa imitsi y’amaguru. cyakora hari n’abaribwa imitsi yo mu maso, ibi rero byo biterwa akenshi na za virusi zitandukanye

Indwara y’imitsi irimo amoko atandukanye gusa ahuza ibimenyetso byinshi birimo nka rubagimpande, goutte, guhinamirana, n’ibindi.

Indwara y’imitsi ikunda gufata mu ngingo, ndetse ikanibasira imikaya (muscles),bigatuma gukoresha ingingo z’umubiri nko kugenda, kwandika, gufata ikintu biba ingorabahizi. Ituma kandi mu ngingo habyimba nuko hagasa n’aharetsemo amazi

Ibimenyetso by’indwara y’imitsi .
Kuribwa inyama z’umubiri no mu ngingo cyane cyane mu nkokora, mu mavi, umugongo n’ibikanu.

Kurega kw’imitsi, no kugira ibimeze nk’igitagangurirwa (bitewe n’imitsi yahinduye ibara) cyane cyane ku ijosi, imfundiko, ikibero no ku nda..
Kuribwa umutwe bikabije cyane cyane mu misaya n’ibitugu
Kugorama intoki n’amano bikamera nk’ibirwaye paralysis.\

kumva utuntu tukujomba tumeze nk’udushinge,igihe ubabara nk’ufashwe n’amashanyarazi ndetse n’igihe wumva umeze nk’uri kuribwa n’urusenda
kubyimba amaguru.
Gufatwa n’ibinya cyangwa imbwa nabyo bishobora guterwa n’imitsi irwaye.

Indwara y’imitsi iterwa niki?
Kuba ukunda guhora wicaye cyangwa wunamye
Izabukuru
Kuba umubiri udafite ubudahangarwa buhagije
Kuba mu muryango harimo uwigeze kuyirwara
Kurwara impyiko n’umwijima
Guhora uryamye
Kudakora siporo.
Kuba hari ingingo z’umubiri ukoresha cyane kuruta izindi (nk’abakora akazi ko gufura, abandikisha computer cyane, abanyonzi, n’abandi)
Guhangayika no kwiheba
Dore uko wakwirinda iyi ndwara
Kwirinda guhagarara no kwicara umwanya munini
Kwirinda umubyibuho ukabije
Gukora imyitozo ngororangingo mu gihe utangiye kumva ufite ibibazo by’imitsi
Kuryama useguye amaguru kuko bifasha amaraso gutembera neza
Kwambara amasogisi yabugenewe niba utangiye kubyimba amaguru,…

Ibyo kurya birwanya indwara y’imitsi.
Iyi ndwara dore ibyo warya kugirango uyirinde.
1. Gerageza kurya ifunguro ry’abanyamediterane

Iri funguro riba rikize ku bintu bitatu: amafi, imbuto n’imboga. Ariko bikaba biteguye gakondo nukuvuga bitanyuze mu nganda. Amafi ukayarya byibuze 2 mu cyumweru.

2. Rya umukororombya

Uyu si wawundi wo mu kirere ahubwo ni ukurya no kunywa imbuto zitandukanye mu mabara. Urugero twatanga:avoka,umuneke,karoti, urunyanya, igitunguru,poivron,watermelon, inkeri, gaperi, pomme,epinard.

3. Impeke zuzuye

Impeke ni ibigori, ingano, umuceri, uburo, amasaka n’ibindi. Iyo bitaranyuzwa mu ruganda, kubirya bigira akamaro kuko ka gahu kaba kataravaho.

4. Amavuta

Aya ni amavuta ya elayo (olive oil), amavuta ava mu ifi, muri soya. Gusa ukirinda kuyakoresha ari menshi.

5. Ibyo kurya bizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa

Ku isonga haza inanasi kubera bromelain ibamo,tangawizi hamwe n’icyinzari.

Ibyo kurya wakirinda
Hari ibyo kurya byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara y’imitsi.

1. Ibyo kurya byose biza mu bikopo (conserves); yaba sardines, sosiso, amasosi n’ibikoma byose biza bipfundikiye sibyiza

2. Nubwo amavuta yemewe ariko ay’ibihwagari kimwe n’ay’ibigori simeza ku murwayi w’imitsi kuko arimo omega-6 kandi itera kubyimbirwa mu gihe hakenerwa omega-3. Nanone ingano n’umuceri ntukabirye kenshi kuko bishobora gutera gucibwamo ku murwayi w’imitsi

3. Inyama cyane cyane brochettes sinziza peee! Kimwe n’amafiriti yose

4. Amata n’ibiyakomokaho nka yoghurt, ibirunge, ndetse na fromage.

5. Isukari cyane cyane y’umweru hakiyongeraho ibintu byose biva mu nganda biryohera nka ice cream

6. Gabanya inzoga unirinde itabi kuko n’ubusanzwe byangiza ubuzima.

Ese indwara y’imitsi ivurwa ite?
Gukoresha imiti itandukanye yo kwa muganga
Koga amazi ashyushye (bains chauds/hydrotherapy), kwiyuka mu byuya (aromatherapy), nabwo ni uburyo bufatanya n’imiti mu kurwanya iyi ndwara.
Sport cyane cyane koga (natation/swimming), gym tonic, guterera imisozi, ..
Ubu rero ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE ibafitiye imiti ikoze mu bimera ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga ndetse ifite n’ubuziranenge bw’ikigo cya FDA(Food and Drugs Administration) cyita ku buziranenge bw’ibiribwa ndetse n’imiti kandi ikaba yizewe,ivura ndetse ikanarinda uburwayi butandukanye bw’imitsi umuntu agakira.

Muri iyo miti twavugamo nka: Ca+Fe+Zi Plus Capsule,Golden six Capsule ,Reishi Capsule,Te Divina

Uramutse ukeneye iyi miti wagana ikigo KUNDUBUZIMA HEALTH CARE

Dukorera mu Mujyi wa KIGALI , Muhima mu nyubako ya Chic muri etaji ibanza (muri 0 winjiriye mu marembo ya Chic na Gare ya Down Town kuri RESTAURENT UMUTI na MTN CENTER na BANK OF AFRICA HASI KURI PARKING winjira muri CHIC IMBERE Umuryango D055A
Mwaduhamagara kuri 0785686682 (WHATSAPP) cyangwa 0788865515
Mwanasura urubuga rwacu rwa arirwo www.kundubuzima.rw


Comments

Mugabo erineste 12 January 2024

Hari I Kigali mu mugi hari INZOBERE ZIKOMEJE GUFASHA BENSHI GUKIRA BURUNDU IZO NDWARA nawe bagufasha nimero zabo ni+250724721024 Aho waba uherereye hehe kwisi


ndayizeye joseph 20 September 2023

Iyaba mwafunguraga Nandi mashami hanze nko muri yuganda,Kenya nahandi kuko hari abarwayi bari muribyo bihugu badafite uko bivuza. Murakoze


ndayizeye joseph 20 September 2023

Iyaba mwafunguraga Nandi mashami hanze nko muri yuganda,Kenya nahandi kuko hari abarwayi bari muribyo bihugu badafite uko bivuza. Murakoze


14 August 2023

Mukorera he