Print

Kimenyi Yves yahishuye ikintu kibi giheruka kumubaho ashimira umuryango we n’ubuyubozi bwa Kiyovu Sports

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 14 March 2022 Yasuwe: 2179

Umunyezamu wa Kiyovu Sports akaba na kapiteni wayo, Kimenyi Yves yahishuye ibihe bikomeye aheruka kunyuramo bigatuma buri wese amutera icyizere, iyo atagira umuryango umuba hafi, abatoza n’abayobozi beza atazi aho yari kuba ari uyu munsi.

Guhera muri 2020 nibwo uyu munyezamu yatangiye gusa n’ugenda asubira inyuma gake gake, bigeze muri 2021 nibwo byaje gusa n’ibihumira ku mirari kuko uwari watangiye kuba umunyezamu wa mbere mu ikipe y’igihugu atongeye no guhamagarwa.

Uku gusubira inyuma kwe byari bishingiye ku mvune yari afite, abantu bakagenda banabihuza n’ibindi byo mu buzima bwe busanzwe, hanze y’ikibuga, hari n’abatangiye kuvuga ko bishobora kuba ari ryo herezo rye.

Umwaka w’imikino wa 2021-22 watangiye mu Kwakira 2021, uyu munyezamu ntabwo yawutangiye neza, ariko uko imikino yagendaga ishira niko yagendaga agaruka mu bihe bye, ndetse uwavuga ko ari mu banyezamu bahagaze neza muri shampiyona ataba abeshye kuko n’ikipe ye ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Kimenyi Yves yabitangarije Isimbi dukesha iyi nkuru avuga ko byari ibihe bigoye aho yari akeneye abantu bamwumva bakamuba hafi.

Ati “Ni ibihe biba bigoye, ni ibihe biba bisaba abantu cyane cyane umuryango, biba bisaba ubuyobozi, abatoza baba bagomba ku kuba hafi kubera ko urwego umuntu aba agezeho ukamanuka kuriya udafite abantu bakuri hafi uragenda burundu.”

Uyu mugabo uvuga ko yakoresheje imbaraga nyinshi cyane kugira ngo agaruke mu bihe bye, yashimiye umuryango we wamuaye hafi ndetse n’abatoza.

Ati “Ndashimira abo bantu nari mvuze haruguru, umuryango, komite ndetse n’abatoza kuko nibo bangiriye icyizere kugira ngo ngaruke mu kibuga, byansabye imbaraga nyinshi ariko imbaraga nyinshi navuga ko zakozwe n’abo bantu kugira ngo mere uko meze ubu ng’ubu.”

Kimenyi Yves wafashije Kiyovu Sports kuba ihagaze ku mwanya wa mbere muri shampiyona, izamu rye ni ryo zamu rya kabiri muri shampiyona rimaze kwinjiramo ibitego bike aho ryinjiyemo 12, ni nyuma y’irya APR FC ryinjiyemo ibitego 11.