Print

Ukraine - Russia:‘Intambara izaba yararangiye mu kwa gatanu’ – Umujyanama wa Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2022 Yasuwe: 1778

Ibisasu biremereye byaramutse birasaswa ku murwa mukuru Kyiv none kuwa kabiri.

Bimaze kuba akamenyero muri iyi ntambara ko kare kare mu gitondo abarusiya barasa ibisasu ku mijyi itandukanye muri Ukraine.

Umwe mu bategetsi ba gisirikare muri Amerika yatangaje ko ku bice hafi ya byose abarusiya bateye baturukaho basa n’abahagaze kwigira imbere kuva muri weekend ishize.

Ingabo za Ukraine zatangaje ko amatsinda y’ingabo zayo yabashije gusubiza inyuma ibitero by’abarusiya byo gufata umujyi wo ku cyambu cy’inyanja y’umukara wa Mariupol, umaze iminsi uraswaho bikomeye.

’Intambara izaba yararangiye mu kwa gatanu’

Umujyanama wa leta ya Ukraine yavuze ko yiteze ko iyi ntambara izaba yararangiye bitarenze nibura intangiriro z’ukwezi kwa gatanu, ko Uburusiya bizaba bitagifite ibikoresho bihagije byo gukomeza intambara.

Kuwa mbere nijoro Oleksiy Arestovich yagize ati: "Ntekereza ko bitarenze ukwa gatanu, intangiriro zako, tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro."

Avuga uburyo bubiri abona iyi ntambara izakomerezamo mu mezi ari imbere.

Ati: "Vuba vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria, aho natwe tuzabasya, maze habeho kumvikana amahoro mu kwa kane cyangwa mu mpera zako."

Ibiro bikuru by’ingabo za Amerika, Pentagon, mbere byatangaje ko Uburusiya burimo kugerageza kuzana abacancuro b’abanya-Syria kurwana muri Ukraine.

Ukraine nayo yavuzweho gushakisha abacancuro b’intambara mu bihugu bitandukanye birimo Israel, Amerika ndetse na Africa.

Oleksiy Arestovich ntabwo ubwe ari mu bari mu biganiro bikomeje hagati y’Uburusiya na Ukraine. Ibiganiro bikomeza nanone uyu munsi kuwa kabiri.

Amerika n’Ubushinwa byicaranye kuri iki kibazo

Umudiplomate mukuru w’Ubushinwa yongeye (nanone) gusaba impande zombi kutagira uwo zafasha, mu nama yo ku rwego rwo hejuru yahuje impande zombi kuwa mbere.

Yang Jiechi yavuze ko "impande zose zikwiye kwirinda ku rwego rwo hejuru kugira uruhande zifasha, ahubwo zarinda abaturage, no kwirinda akaga gakomeye kurushaho ku bantu".

Ni ibiri mu nyandiko yatangajwe na Beijing kuwa kabiri y’ibyo Ubushinwa bwasabye Amerika muri iyo nama yabereye i Roma kuwa mbere.

Yang yavuze ko Ubushinwa bwiyemeje guteza imbere ibiganiro by’amahoro, kandi ko "umuryango mpuzamahanga ukwiye…guharanira ko ibintu bihosha vuba bishoboka."

Ibyo yabivuze muri iyo nama yamaze amasaha arindwi yamuhuje n’umujyanama wa Amerika mu by’umutekano Jake Sullivan.

Ni inama yari ikurikiranywe cyane kuko yabaye nyuma y’amasaha bamwe mu bategetsi b’i Washington bavuze ko Ubushinwa bushaka guha intwaro Uburusiya.

Beijing yahakanye cyane ayo makuru, ivuga ko atari ukuri.

Kugeza ubu Ubushinwa bwirinze kwamagana ibitero bya Moscow, kandi buvuga ko impamvu z’umutekano z’Uburusiya zikwiye kwitabwaho bikomeye.

Gusa nanone Ubushinwa bwatangaje ko "bushyigikiye bidasubirwaho" ubusugire bwa Ukraine.

Akabari gakunzwe cyane kashenywe

Mu mujyi wa Kharkiv mu majyaruguru ya Ukraine, akabari gakunzwe kitwa Old Hem - kitiriwe umwanditsi Ernest Hemmingway ufatwa na nyirako nk’intwari - kashenywe n’igisasu cy’Uburusiya.

Ifoto y’uburyo kashenywe yatangajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga irerekana inzu yari irimo aka kabari yasenyutse bikomeye.

Nyirako - ubu uri mu burengerazuba Ukraine - yabwiye BBC ko yizeye ko umunsi umwe azasubira mu mujyi we akongera akubaka akabari ke.

Kostiantyn Kuts ati: "Tuzatsinda kandi Hem izongera ikazuka."

BBC


Comments

UWINEZA JEANETTE +250786001754 15 March 2022

MANA Yaturemye Tabara ukraine Uhagarike iyi ntambara kuko mukwagatanu nikera
uyihagarike vuba mbere yigihe abantu twishiriraho cg dutekereza kuko mu kwagatanu nikera ABANTU BAWE MANA WAREMYE BARIMO GUPFA UKO BUKEYE NUKO BWIJE .TABARA ABAWE .UHAGARIKE BURUNDU INTAMBARA ZIRI KU ISI YOSE NDETSE NIBIBABAZA ABAWE BYOSE .AMEN