Print

Umugabo yitwikiye mu modoka arashya arakongoka kubera urushako

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2022 Yasuwe: 2010

Ku wa gatanu, tariki ya 11 Werurwe, umugabo yiyahuriye ahitwa Koru mu Ntara ya Kisumu muri Kenya,yitwikira mu modoka ye kubera urushako.

K24TV yatangaje ko Venus Amimo bivugwa ko yakoraga nka rwiyemezamirimo, yari afite ikibazo mu rugo rwe.

Ubwo uyu mugabo yari atashye mu rugo mu ijoro ryo ku wa kane yasanze umugore we adahari ndetse bivugwa ko uyu mugabo yategereje ko ataha araheba kugeza saa mbiri za mu gitondo ubwo yavaga mu rugo agiye kumushakisha.

Raporo y’abapolisi yagize iti "Urugo rwwe rumaze iminsi ruri mu bibazo.Yatashye mu ijoro ryo ku wa kane, asanga umugore we ataragera mu rugo kandi abana babo bari bonyine.

Nyuma yaje kuva mu rugo saa mbiri za mu gitondo ajya kumushakisha hanyuma amubuze, asubira mu rugo iwe yitwikira mu modoka ye y’icyatsi.”.

Umuturanyi wabo yatangaje ko umugore we yagarutse mu rugo amaze kumenyeshwa urupfu rw’umugabo we.

Yagize ati“Umurambo we wasanzwe hanze y’urugo rwe n’abaturanyi.”

Bivugwa kandi ko nyakwigendera yoherereje inshuti ye magara ubutumwa bugufi bwo kwiyahura, avuga ko umugore we yamuteye umubabaro kandi ko agiye kumusigira abana.

Abapolisi batangiye iperereza ku byabaye byose.


Comments

17 March 2022

ABAZIMU BASHYE MU IZINA RYA YESU UYU NI UMUDAYIMONI
UTUMA ABANTU BARUSHAHO KWIYAHURA. ABAZIMU BOKWIYAHURA BASHYE BASHYIRIRE NIBISIGISIGI BISHYE BISHYIRE BURUNDU.