Kuri uyu wa 11 werurwe 2022 nibwo hatahagwa VIRUNGA CORNER mu Kabare ka CHOM’D gaherereye mu mugi wa Kigali, aho muri ako kabari harimo umwanya wihariye uzajya ubonekamo ibinyobwa bya Skol.
Ubwo iyi VIRUNGA CORNER yatahwaga kumugaragaro, Tuyishime Karim ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL yatangarije itangazamakuru ko ibyiza biri imbere kubakunzi bibinyobwa bya SKOL ndetse ko uko byagenda kose bagomba kubibegereza hafi yabo.
Ati" Twaje muri Choma’d kumurika icyo twise Virunga Corner. Ni agace kagize akabari ka Choma’d ariko kakaba umwihariko wa Virunga, ni ahantu twubatse urunywero ndetse n’ubusitani bufite aho buhuriye n’inzoga yacu ya Virunga. Niko gace ka mbere ariko mu mushinga dufite dushaka gukora n’ahandi hagiye hatandukanye turimo kureba utundi tubari mu gihugu twagenda dufunguramo Virunga Corner".
Karim yakomeje avuga ko nubwo bafunguye Virunga Corner kandi hari nibindi binyobwa kandi nabyo bikunzwe cyane, yavuze ko udushya tukiri twinshi kubakunzi bibinyobwa bya SKOL ndetse ko batangiye kubishyira ahagaragara.
Ati"Virunga ni inzoga ifite umwimerere mu byerekeranye n’urwengero, ni nayo mpamvu twayihaye umwihariko wo kuba umuntu yayinywa ari ahantu nk’aha ngaha hihariye ku bwiza bushingiye ku bintu karemano. Izindi nzoga zacu nazo buri yose ifite umwihariko wayo nka Skol Pulse inzoga nshyashya dufite ku isoko ifite umwihariko w’ibirori nitujya kugaragaza ibyiza byayo ntabwo tuzaza hano, muzadusanga ahantu habera ibirori."
Yahishuye kandi ko hari utundi tubari twinshi bari kuganira ku buryo na two twashyirwamo Virunga Corner muri Kigali ariko nubwo bahereye muri uyu Mujyi wa Kigali bakaba bafite gahunda yo kujya mu gihugu hose.
Yavuze ko icyo biteze gihambaye ari uguha ibyishimo abakunzi ba Virunga aho bazajya bakinywera ahantu bisanga kandi bishimiye.
Ikiranga Umuntu wasomye ikinyobwa cya SKOL ni akanyamuneza!
SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, SKOL Panache Virunga Mist na Gold n’ikinyobwa cy’amazi ya Virunga Mineral na Sparkling ndetse na SKOL PULSE baherutse gushyira hanze, byose ni bimwe mu binyobwa bitunganywa n’uru ruganda.
Abahereza bo muri Choma’d baba biteguye kwakira ababagana na yombi
Ikinyobwa cya Virunga Kirihariye
Amafoto @igihe