Print

Chelsea FC yatangiye kugorwa no gutega indege yerekeza ku mikino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 March 2022 Yasuwe: 2583

Chelsea igomba gukora urugendo rw’amasaha 10 muri Bisi ku ntera ingana n’ibirometero bisaga 536 uvuye aho ikorera imyitozo kuri Cobham i Surrey igana kuri Stade ya Riverside.

Ku wa kane w’icyumweru gishize nibwo Guverinoma ya UK yatangaje ko yafatiriye imitungo ya Roman Abramovich ndetse na Premier League imukura ku buyobozi bwa The Blues byatumye iyi kipe ibuzwa gucuruza,kugurisha amatike ndetse n’abaterankunga bayo bakomeye barigendera.

Guverinoma y’Ubwongereza yafashe icyemezo cyo gufatira imitungo y’abaherwe bafite aho bahuriye na perezida w’Uburusiya Vladimir Putin washoje intambara kuri Ukraine.

Umukino utaha wa Chelsea uzaba mu ijoro ryo ku wa gatatu bahura na Lille yo mu Bufaransa muri 1/16 cya Champions League.

Urugendo rwo kuwa gatandatu rwo kujya guhura na Middlesbrough mu gikombe cya FA nirwo ruzagira ingaruka kuko yahawe ibihan, bityo izagenda muri Bisi amasaha 10 yose.

Chelsea ntiyemerewe kugenda mu ndege kubera ibihano yahawe by’uko itagomba gushora arenze ibihumbi 20.000 by’amapawundi ku ngendo ikora igiye gukina hanze.

Ku mikino yo hanze,Chelsea itegetswe kutarenza ibihumbi 20.000 by’amapawundi ku matike nka kimwe mu bihano yahawe na leta yu Bwongereza.

Umutoza wa Chelsea, Thomas Tuchel,mbere y’umukino wa Lille, yatangaje ko imyiteguro yabo izatangira nyuma yo kuva mu Bufaransa nyuma y’umukino wo kuwa Gatatu.

Ati: "Turashaka ibisubizo, turashaka gukina umukino wo ku wa gatandatu nkuko dushaka gukina muri Champions League.

’Dufite imbaraga zo gukina na Lille nta rwitwazo. Biragoye gutunganya ibintu mu buryo bwiza bushoboka ku gikombe cya FA, ariko tuzabyitaho.

Ntabwo ari ibijyanye no kwinezeza no gusesagura. Uru ni urwego rw’ubunyamwuga mu mikino gusa, aho dukina buri minsi ibiri mu gihe uwo duhanganye aba afite iminsi ine hagati y’imikino n’indi kandi tuhagera dufite imvune zitandukanye.

’Kuri ibyo, ni byiza kuhagera ufite gahunda kurusha bisi.’

Kai Havertz avuga ku bibazo byavutse mu ngendo, Kai Havertz yashimangiye ko azishimira kwiyishyurira kugira ngo ajye kwa Middlesbrough ndetse no mu mikino iri imbere kuko ntacyo bitwaye igihe cyose imikino iraba.

’Nakwiyishyurira, nta kibazo. Ntabwo ari ikibazo gikomeye kuri twe. ’

’Kuza ku mikino ni ngombwa cyane. Hano ku isi hariho ibintu bigoye, kuruta [guhangayikishwa] no gufata indege cyangwa bisi ujya ku mikino yo hanze. ’

Iki kibazo cy’urugendo nta ngaruka cyagize ku ikipe ya mbere. Chelsea yari ifite gahunda yo gutega gari ya moshi kuva London kugera Middlesbrough ariko ibyo ntibishoboka.

Mu cyumweru gishize batangaje bati: "Turemeza ko bidashoboka gukoresha gari ya moshi ya charter kuva i London kugera Middlesbrough ku mukino wa 1/4 kirangiza wacu nayo."

’Urugendo rwa Bisi kujya kuri Stade ya Riverside tukagaruka ruri ku giciro cy’amaapawundi 10. Bisi [zirimo izifite imyanya y’abafite ubumuga] zizahaguruka Stamford Bridge saa 9.15 za mu gitondo na Newport Pagnell saa 10.45 za mu gitondo ku munsi w’umukino, kuwa gatandatu 19 Werurwe. ’

Iki ni kimwe mu bibazo by’uruhuri Chelsea igomba guhura nacyo mu byumweru biri imbere nidahita ibona uyigura.

Hugo Scheckter, wari ushinzwe kwita ku bakinnyi muri West Ham na Southampton, avuga ko nibura amafaranga watakaza ku mukino umwe wo hanze,amake ari amapawundi 30.000.

Icyo giciro gikubiyemo ibirimo nk’itike y’indege, Bisi cyangwa ingendo za gari ya moshi, umutekano, amacumbi ya hoteri n’ibiryo.