Print

Juno Kizingenza yasohoye indirimbo ”Urankunda” ikoranye amashusho adasanzwe[Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 March 2022 Yasuwe: 918

Umuhanzi Juno Kizigenza uri muhanzi bagezweho kandi bakunzwe yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa” ”Urankunda” irimo amashusho akoze mu buryo budasanzwe.

Iyi ndirimbo yasohotse muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Watatu tariki ya 16 Werurwe 2022 , nyuma y’integuza yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana be ko abafitiye ikintu cyiza.

Tariki ya 12 Gicurasi 2020, ni bwo Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye gufasha abahanzi Juno Kizigenza na Kenny Sol biciye mu cyose yise ‘Igitangaza Music’.
Icyo gihe, yavuze ko agiye kubikora mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, kugira ngo nawe abe ageze aho ageze ubu ari umwe mu bahanzi bakora badasubira inyuma.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, Bruce Melodie yabwiye Isimbi TV, ko yamaze gutandukana na Kenny Sol na Juno Kizigenza yari amaze umwaka n’ukwezi kumwe afasha mu muziki.

Bruce Melodie, yavuze ko ntakidasanzwe yakoreye Juno Kizigenza na Kenny Sol, ahubwo azirikana ko ari abahanzi b’abahanga bafite impano.
Yashishikarije abantu bafite amafaranga gushora imari muri aba basore kuko bafite amazina yabyara umusaruro.

Juno Kizigenza ari kumwe na Melody yakoze indirimbo zikomeye nka "Mpa Formula",Solid,Nightmare,Nazubaye ’izindi.Kenny Sol yakoze izirimo Ikinyafu yakoranye n’uyu wari Boss we,Umurego n’izindi.