Print

Diego Simeone yavuze ku bafana ba United bamuteye amacupa menshi amaze kubatsinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 March 2022 Yasuwe: 1225

Umutoza Diego Simeone avuga ko atamenye ko abafana ba Manchester United bamuteye amacupa y’ibinyobwa nyuma y’umukino ikipe ye ya Atletico Madrid yatsinzemo Manchester United ku kibuga cyayo Old Trafford,.

Aba bafana banenzwe cyane n’abasesenguzi mu by’umupira w’amaguru ndetse biravugwa ko UEFA ishobora guhana iyi kipe ya Premier League.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Simeone yafashije Atletico kwitwara neza i Manchester ubwo we n’abakinnyi be batsinze United igitego 1-0 ndetse bagera muri 1/4 cya UEFA Champions League ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Abafana ba United bishwe n’uburakari ubwo uyu mutoza yirukiraga mu rwambariro umukino urangiye aho yanze gusuhuza umutoza Rangnick bahuye.

Abafana ba United bamukurikije amacupa y’’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye gusa ibyo bakoze bashaka kumubabaza ntacyo byamaze kuko uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ko atabimenye.

Yagize ati "Oya, ubwo navaga mu kibuga, nirutse kuko nari nishimye kandi nifuzaga kwishimira mu rwambariro.

Sinzi rero uko byagenze. Ibyo umaze kuvuga, icyo natekerezaga ni ukwinjira mu rwambariro, kandi nari nishimye rwose. ’

Ku mikinire ya Atletico, Simeone yagize ati: ’Ndishimye. Abantu benshi barakora cyane kugira ngo tugire ibihe nk’ibi.N’imbaraga zikomeye cyane ku basore, uyu n’umwe mu mikino myiza muri uyu mwaka w’imikino.

Icyemezo cya Simeone cyo guhita asubira mu rwambariro adasuhuje umutoza wa United,Rangnick cyagaritsweho ariko uyu munya Argentina yavuze ko atabikunda kuko ngo ari umugenzo urimo uburyarya.

Mu Gushyingo yagize ati: ’Sinkunda gusuhuzanya nyuma y’umukino kuko ari amarangamutima y’impande zombi ariko zitandukanye mu mitekerereze.

’Nzi ko mu Bwongereza ari umuco ariko simbikora kandi sinkunda uburyarya buba burimo.’